Mu gihe ku wa 4 Werurwe isi yose izirikana ku ndwara ya kanseri, urubuga rwa interinete quickyeasyfit.com ruvuga ko kanseri ari indwara yibasira umubare munini w’abatuye isi, ndetse hakaba hari ubwo ba bw’uko mu myaka mike iri imbere izaza mu ndwara zihitana abantu benshi kw’isi.
Iyi ndwara yibasira urugingo runaka rw’umubiri bivugwa ko iri mu zikomeye ku isi kandi kuyivura birahenze cyane n’ubwo kandi hari n’ubwoko bwa kanseri budakira.
Gusa, uru rubuga rugaragaza bimwe mu byo umuntu yakora kugirango yirinde kanseri.
Dore bimwe muri ibyo biribwa:
1.Ibiribwa bishobora kurinda ubirya kanseri zitandukanye
Gufata ifunguro rya buri munsi ririmo tungurusumu, kuko ifite ubushobozi bwo kurinda uyirya kanseri zifata uruhu, amara n’ibihaha. Gufungura kenshi imboga rwatsi hamwe na karoti kuko zifitemo ibyo bita "Carotenoids" bibangamira cyane imikururire ya kanseri no gukwirakwira mu mubiri kwayo. Gufata imizabibu ndetse no kunywa icyayi cy’icyatsi (The vert) nabyo byongera amahirwe yo kwirinda kanseri.
Gufata amafunguro arimo inyanya no kurya imbuto nyinshi nabyo biri mu biribwa bifasha umuntu kwirinda indwara ya kanseri. Gufungura ibinyampeke ndetse n’ibibikomoka byose, no kurya ibihumyo nabyo byafasha umuntu kwirinda kanseri, aha kandi abahanga mu buzima bakaba basaba abantu kwirinda umubyibuho ukabije.
2. Kwirinda kunywa itabi n’imyotsi yaryo ni ukwirinda kanseri
Umuntu wese wifuza kwirinda kanseri y’ibihaha agomba kwirinda kunywa itabi ndetse n’abatarinywa bakajyendera kure imyotsi yaryo kuko bigira uruhare runini mu gutera kanseri y’ibihaha.
3. Kwirinda kugabanyisha cyangwa kongeresha amabere ni ukwirinda kanseri
Abahanga baraburira abakobwa n’ababyeyi batishimira uko baremwe cyane cyane abibagisha amabere, kuko ngo nabyo bishobora kubabera intandaro yo gufatwa n’iyi ndwara.
4. Kwirinda umunaniro ukabije
Umunaniro ukabije cyangwa kuryama umuntu ntasinzire neza, umusemburo koritizolo (cortisol) uba mwinshi, ibyo bigatuma ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara bugabanuka ndetse n’igogorwa ry’ibiryo ntirigende neza bityo bikaba byakongera ibyago byo kurwara kanseri.
5. Kwirinda kunywa inzoga nyinshi n’isukari nyinshi
Ibi nabyo ngo byakongerera amahirwe yo kurwara kanseri.
Baza Shangazi
Urwego News
Ibintu 5 wakora ukirinda gufatwa na kanseri
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment