N’ubwo telefoni zigendanwa zimaze kuba igikoresho cya buri munsi haba mu buzima busanzwe, mu bucuruzi, mu kandi kazi n’ahandi, abahanga mu by’ubuzima bashyize ahagaragara ibyo umuntu ukwiye kwitondera mu kuyitaba kuko byagaragaye ko ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Nkuko bitangazwa n’imbuga zitandukanye za interineti, n’ibinyamamakuru byandika ku buzima zirimo na Topsanté magazine, mu gihe telefoni ikoreshejwe nabi bishobora gutera indwara uyikoresha irimo na kanseri y’ubwonko.
Dore rero inama zigirwa abakoresha telefoni:
1.Kwirinda gukoresha telefoni mu modoka ziri mu rugendo, kuko ngo byangiza ugutwi.
2.Kwirinda kuraza telefoni hafi y’umutwe kuko imirasire (Ondes/Waves) itanga mbere yo kwitaba ishobora gutera indwara zo mu mutwe. Aha ngo byaba byiza telefoni izimijwe cyangwa igashyirwa kure y’uburiri.
3.Ni byiza gukoresha utwuma dushyirwa mu matwi (ecouteurs) kuko bigabanya amahirwe yo kuba telefoni yakwangiza ubwonko.
4.Kwirinda kuvugira kuri telefni igihe kirekire kuko byangiza amatwi. Aha ngo mu gihe bibaye ngombwa ko uwitaba telefni ayimaraho igihe kirekire, ngo ni byiza ko yajya ahinduranya ugutwi nibura muri buri minota 2.
5.Ikindi n’uko abana bakwiye kurindwa kwitaba telefoni kuko ingaruka zishobora kubatera zikuba inshuro nyinshi ugereranyije n’abantu bakuru.
6.Indi nama abahanga batanga ni ugukoresha ubutumwa bugufi mu rwego rwo kugabanya umwanya umuntu amara yitaba telefoni nk’uko byatangajwe n’umwe mu bahanga mu by’ubuzima, Nora Volkow, wanagaragaje ko ubwonko bubangamirwa cyane n’imirasire-rukuruzi (radiationséléctromagnetiques/electromagnetic radiations) itangwa na telefoni igendanwa.
Baza Shangazi
Urwego News
Ibintu 6 wakwitondera mu gihe witaba telefoni
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment