Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Icyo wakora mu gihe ufite ikibazo cyo kwibagirwa

Umuntu ufite ikibazo cyo kwibagirwa akiri muto, mu rwego rwo kugikemura aba agomba gufata amafi nibura garama 200 cyangwa 100 buri cyumweru.

Nubwo abahanga mu by’ubuzima bavuga ko amafi afatwa nk’amafunguro arinda indwara z’umutima, kuyarya binafasha ubwonko gukora neza bigatuma umuntu atibagirwa, cyane cyane iyo yatangiye kuyarya akiri muto.

Imbuga zitandukanye za interineti zivuga ko amafi arinda umuntu kwibagirwa kuko  kuyarya bifasha ubwonko gukora neza, bitewe n’uko akungahaye kuri aside yitwa "omega-3”ifasha ubwonko gukora neza.

Urubuga rwa www.anses.fr ruvuga ko amafi akize ku ntungamubiri za "phosphore”, akaba ari byiza kurya amafi aringaniye mu kigereranyo cy’amagarama 200 cyangwa 100 buri cyumweru.


Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abaganga bo mu Budage ku bagore 200 bariye amafi batwite bwasanze abana babo batekereza neza bitewe n’uko ababyeyi babo bariye  amafi kenshi babatwite.

Abana bavuka ku babyeyi barya amafi menshi bagira ubwenge mu mivugire yabo ndetse no mu mibanire n’abandi, ikindi kandi no mu gihe bagiye ku ishuri ngo batandukana n’abandi bana.

Muri ubu bushakashi, hanagaragajwe ko umwana  ugaburiwe  amafi n’ubwo umubyeyi we yaba atarayariye amutwite bimwongerera ubwenge kuko aba akungaye kuri aside  yitwa "acides gras 3 et 6 ” nayo iboneka mu mafi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo