Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) mu mwaka wa 2011 bwagaragaje ko kwicara umwanya munini bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu kurusha itabi.
Nk’uko bitangazwa n’icyo kigo, kwicara umwanya munini byagiye byiyongera uko iterambere rigenda naryo ryiyongera, ndetse ngo kugeza ubu usanga abantu benshi bamara amasaha arenga 9 bicaye mu kazi, mu gihe usanga bamara amasaha 7.5 gusa baryamye.
Abahanga bavuga ko byonyine kumara amasaha 6 wicaye ahantu hamwe ukora byongera amahirwe yo gusaza vuba ku kigero cya 40%.
Dore rero zimwe mu ngaruka ziterwa no kwicara igihe kirekire:
1.bashakashatsi bavuga ko umuntu umara amasaha 9 yicaye buri munsi, aba yiyongerera ibyago byo kutaramba ku kigero cya 11%.
2.Iyo umuntu yicaye umubiri ngo uba ukorana ingufu ku buryo ahura n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije, kandi bisanzwe bizwi ko umubyibuho ukabije ari intandaro y’indwara zitandukanye nka diyabete, umutima, kanseri y’umura, kanseri y’amabere n’izindi.
3.Ingaruka z’umubyibuho ukabije zirimo na ziriya ndwara twavuze haruguru ngo zituma abantu bagera kuri miliyoni 35 bapfa buri mwaka, izi ngaruka zikaba zigaragara cyane cyane muri Amerika.
4.Kwicara umwanya munini mu biro ukoresha mudasobwa byo ngo ni ikibazo gikomeye, kuko usibye za ngaruka twavuze ziterwa n’umubyibuho ukabije, hiyongeraho n’indwara z’amaso, umunaniro, n’umutwe udakira.
Baza Shangazi
Urwego News
Impamvu atari byiza kwicara umwanya munini
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment