Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Abaganga basiramura baracyari bake

Abagabo bitabira gahunda yo kwisiramuza gakoreshejwe impeta (prepex) mu bitaro by’Uturere, ni benshi ugereranyije n’umubare w’abaganga basiramura.

Mbere iyi serivisi yatangirwaga mu Bitaro by’u Rwanda bya Gisirikare (RMH) gusa, bigatuma abo mu Ntara batayitabira, ubu yagejejwe mu bitaro 5 by’Uturere ari nacyo gituma yitabirwa n’abantu benshi bakarenga cyane ubushobozi bw’ababakira.

Gusiramura hakoreshejwe impeta byagejejwe mu bitaro nka Kinazi, Nyagatare, Rwamagana, Masaka na Kabutare, ariko abatanga iyi serivise baracyari ikibazo.

Dr Ngeruka Léo ushizwe gahunda yo gusiramura muri RMH akaba n’umwe mu batanga amahugurwa ku gusiramuza impeta, yatangarije iki kinyamakuru ati, "mu gihugu hose dufite 70, gusa amahugurwa aracyakomeza.”

Mukeshimana Lucie, umuforomokazi mu bitaro bya Kabutare, wahawe amahugurwa yo gusiramuza impeta avuga ko we na mugenzi we bahuguranwe, baherutse gusiramura abagabo 285 mu minsi 3, ati, "nyamara abenshi basubiyeyo tutabakoreye, igihe cyari gito kandi dukenewe mu kazi gasanzwe.”

Ibitaro bya Rwamagana nabyo byagize iki kibazo nk’uko bitangazwa na Dr Aurea Nyiraneza, ugira ati "mu minsi ishize twasiramuye abantu 300 ariko ntaho twabakoze, ababishaka ni benshi pe hakenewe abandi bo kudufasha.”

I Rwamagana kandi ngo n’ababyeyi basaba abaganga kubashakira n’impeta zisiramura abana bato, kuko abemerewe gusiramuzwa impeta ari uguhera ku myaka 18 kuzamura.

Baseke Salton, utuye i Rwamagana, Umurenge wa Mwurire yagize ati "twasiramuwe nta kiguzi ariko bikwiye kongerwa mu byo mutuelle yishyura tugasiramuza n’abana bacu”

Muri uyu mwaka Leta y’u Rwanda ikaba ifite gahunda yo gusiramura abagabo bagera ku bihumbi 700.000 kandi ku buntu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo