![]() |
| Imbwa zifashishwa mu gusuzuma canseri |
Nyuma y’igihe kitari gito abahanga basuzuma canceri y’agasabo k’intanga ngabo bakoresheje uburyo bwa PSA(prostate specific Antigen/ uburyo bukoresha kureba ubwirinzi buje guhangana n’indwara), akenshi bwashoboraga kwitiranya canceri n’ibibyimba bishobora gufata kuri kariya gasabo.
Ubushakashatsi bwari buyobowe na Dr. Oksala wo muri Tampere University mu gihugu cya Finland bwagaragaje ko hifashishijwe imbwa ziteweho amazuru akoranye ubuhanga (electronic nose) zibasha gutandukanya ibibyimba ndetse na canceri y’agasabo k’intanga ngabo. Bakaba baratekereje kwifashisha imbwa ny’uma y’uko muri 1980 zabashaga kwisuzumamo iyi ndwara zitanayafite.
Mu bushakashatsi bwakozwe ku barwayi 65 bari barasuzumwemo canceri n’ubundi bubyimbe bw’aka gasabo, batabashije gusobanukirwa ; ibwa zifite aya mazuru zabashije gutandukanya abarwaye canceri n’abatayirwaye.
Bwagaragaje ko aya mzuru ashobora gusuzuma canceri ku gipimo cya 78%, kandi no mubaba barasuzumwe baribeshweho zibasha kubamenya kugipimo cya 67%
Twababwira ko izi mbwa zibikora mu buryo bwo kwihumuriza aho zisanga iminuko itandukanye, kandi ko iby’igipimo canseri igezeho ntacyo bitwara isuzuma. Iki kikaba kije na nyuma y’uko imbwa zitozwa zikamenya ahari ibisasu.
Source : Medical news today

0 comments:
Post a Comment