Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ubusobanuro bw’ikimenyetso cyo kurira umwana akivuka

Ikimenyetso cyo kurira ku mwana ukivuka kivugwaho byinshi  n’abantu batandukanye,  aho bamwe banavuga ko ari ikimenyetso cy’uko aba agiye guhangana n’ibibazo byo ku isi iba imwakiriye.

N’ubwo bamwe babifata gutyo, abahanga mu by’ubuzima, bafata kurira kw’abana bakivuka nk’ikimenyetso gikomeye mu buzima, umwana urize akivuka aba agaragaza ko ashobora gutanga amakuru igihe cyose hari ikimubangamiye.

Umunyamerika, Dr. George M. Morley avuga ko umwana uvutse  adafite ikibazo ahita amenya ko ageze ahantu hatandukanye n’aho yarari, bityo imikorere y’umubiri we igahita ihinduka kubera ubukonje buba bugeze k’umubiri we.

Iyo atarize ngo biba bigaragaza ko atamenye ko yageze ahandi hantu, bitewe n’umubiri uba udakora neza cyane cyane ubwonko butari buzima.

Umuganga w’abana, Dr Hatega Radislas, we yatangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe, ko umwana uvuka ntarire  bishobora guterwa no kuziba kw’imyanya itanga amajwi, nk’ururimi, umuhogo, n’ibindi bice bibigiramo uruhare nk’imbavu.

Umwana uvuka ntarire atera ikibazo kuko abamwakiriye baba bakeka ko avukanye ikibazo ari nayo mpamvu umwakiriye aba agomba gukora ikintu icyari cyose cyatuma arira, nko kumukomanga cyangwa kumunyeganyeza kuko hari n’abana bavukana ubunebwe bagatinda kurira kandi badafite ikibazo.

Kurira k’umwana rero ngo ntibikwiye gutera ababyeyi ikibazo kuko iyo atarira mu gihe cyo kuvuka byari gutera impagarara zikomeye mu muryango we.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo