Gufata indyo yuzuye cyane umwana akiri muto kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri ni kimwe mu bituma umuntu akura neza, umubiri we ukagira ubudahangarwa bityo imikurire ye, imitekerereze ye byose bikagendana n’imyaka afite.
Ibi bikaba byaragaragajwe n’ubushakashatsi bwiswe igiciro cy’inzara (The Cost of Hunger in Africa (COHA) bukaba bwarakorewe mu bihugu bigera ku munani byo muri Afurika birimo n’u Rwanda.
Dr Muhinda Otto Vianney ushinzwe Imirire no kwihaza mu biribwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko impamvu z’ubwo bushakashatsi ngo ni uko bikunze kuzahazwa n’inzara iterwa n’ikibazo cy’ubukungu bukiri hasi kandi nabwo bukaba buhungabanywa n’imihindagurikire y’ikirere, ngo ibyo bikaba bigira ingaruka zuko abana bagira ikibazo cyo kudakura neza bakagwingira, ubwenge bwabo ntibujyane n’imyaka bafite ndetse wanabareba ugasanga basa naho ari abana kandi bafite imyaka myinshi.
Nyuma y’uko u Rwanda rutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 1000 bugamije kurwanya imirire mibi mu banyarwanda cyane bakibanda ku bana bamaze amezi atandatu bavutse kugeza ku myaka ibiri, bukaba buzamara amezi asaga 4, biteganijwe kwigisha abantu gutegura indyo yuzuye, uburyo bwo kuyifata kandi byose bigakorwa bahereye ku byo bafite mu ngo iwabo.
Ubu bukangurambaga buzakorwa na minisiteri zitandukanye, zirimo iyubanyi n’amahanga, iy’ubuzima, ubuhinzi, iy’uburezi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ngo bazaharanira ko imirire mibi ikirangwa mu Rwanda yarandurwa burundu.
Leopold Kazungu,ushinzwe kwita ku mirire muri minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abantu bazahazwa cyane n’ikibazo cy’imirire mibi ari abana bari munsi y’imyaka itanu kuko nibo imibiri yabo iba ifite ubudahangarwa bukiri hasi, ngo batariye neza bagerwaho n’ingaruka zitandukanye zirimo kugwingira, kudakura mu bitekerezo, kugira intege nke mu mubiri n’ibindi.
Nkuko yakomeje abigaragaza ngo mu Rwanda, 44% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bazahajwe n’ingaruka z’imirire mibi bakaba bafite ikibazo cyo kugwingira mu gihe 3% by’abo bana bari munsi yiyi myaka bafite imirire mibi ku buryo bukabije.
Yanavuze kandi ko 46,5 byabo bana bafite ikibazo cyo kungwingira batuye mu cyaro mu gihe 26,3 ari abatuye mu mucyi no mu nkengero.
Dr Muhinda Otto Vianney avuga kwita ku mirire bitagarukira gusa ku bana bari munsi y’imyaka 5, ngo n’abari hejuru yayo bagomba kwitabwaho kuko iyo urebye ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 bugaragaza ko 38,1% by’abana bari hagati y’imyaka 6-9 babura intungamubiri ya Fer ishinzwe kongera ingufu imitsi mu mubiri
Ngo abagera kuri 74.2% by’ababura ubwo butare (Fer) mu maraso ni abari mu kigero cy’imyaka 10 na 11, mu gihe bagera 67,7% ari abari mu kigero cy’imyaka 12 na 23. Kandi ngo nta handi haturuka umuti uretse mu biribwa turya harimo n’imboga rwatsi.
Baza Shangazi
Urwego News
Abanyarwanda barakangurirwa kumenya indyo yuzuye iyari yo
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment