Nk’indi miti igabanya kubabara umutwe cyangwa umugongo, abashakashatsi bo mu Bushinwa bavumbuye igihingwa cyitwa "Corydale” gikora uwo murimo ku buzima bw’umuntu.
Abantu bakunze kugira ibibazo byo kubabara umutwe bitewe n’impamvu zitandukanye nko kunanirwa bikabije bitewe n’akazi, agahinda cyangwa se ari indwara yizanye. Umugongo wo uterwa n’ibintu bitandukanye, kwicara umwanya muremure nta kiruhuko, kuwurwara byizanye, cyangwa abagore n’abakobwa bakababa mu gihe cy’imihango.
Amakuru yashyizwe ku mugaragaro n’urubuga rwa interineti rwa sante.lefigaro.fr, aravuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda riyobowe na Pr Xinmiao mu kigo cy’ubugeni n’ubutabire muri Dalian, bwagaragaje ko icyo kimera gifite akamaro mu kugabanya uburibwe bw’umutwe n’umugongo, hakoresehejwe amababi n’indabo byacyo.
Imikoreshereze ya "Corydale”
Iyo umuntu abara umutwe cyangwa umugongo, asoroma amababi n’indabyo by’icyo kimera akabitemamo uduce duto akoresheje icyuma cyo mu gikoni, akabivanga n’amazi azwi ku izina rya "Vinaigre”. Nyuma y’iminota itanu umuntu ahekenya ibyo byatsi kuko biba byahiye agategereza ko ububabare bushira.
N’ubwo icyo kimera byagaragaye ko kivura, ubushakashatsi bwerekanye ko mu gihe uwagikoresheje atakize, agomba kwegera muganga akaba yamugenera undi muti.
Baza Shangazi
Urwego News
Mu Bushinwa: Havumbuwe ikimera kivura umutwe n’umugongo
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment