Ubwenge ni karemano kuri buri muntu, ariko hari n’ibiribwa bitandukanye bayafasha kubwongera, bitanu muri byo ni ibi nikurikira:
1.Amafi y’amavuta
½ cy’ubwonko bw’umuntu kigizwe n’ibinyamavuta. Mu mafi habamo amavuta arinda ubwonko kwandura akanabufasha gukura neza. Ibyo bituma n’ubwenge bukora neza bukaniyongera.
2.Amata n’ibiyakomokaho
Mu mata havamo foromaje(Fromage) na yawurute(Yogurt), ibyo binyobwa n’ibiribwa bibamo vitamine D, poroteine na Calcium bifasha mu mitekerere. Ibyo ngo binatuma umuntu agira ubushobozi bwo gushyira mu gaciro.
3.Umwijima w’inkoko n’inka
Ubwonko bufite uruhare rugera kuri 25% mu gukora umwuka mwiza "Oxygene” umubiri ukenera. Feri iba ikenewe kugira ngo uwo mwuka uboneke. Umwijima w’inkoko n’uw’inka biri mu bikize kuri Feri. Ibyo na byo bigira akamaro mu mikorere myiza y’ubwonko.
4.Amagi
Amagi agizwe na vitamine zikangura uturemangingo tw’ubwonko dufasha mu myumvire.
5.Imineke
Imineke ikize muri manyeziyumu (Magnesium), ifasha mu kujyana no kuva ubutumwa ku bwonko buva ku mikorere y’umubiri. Ibyo rero bituma ubwenge bukora neza bukaniyongera.
Ibyo biribwa n’ibinyobwa ni ngombwa mu miririre ya buri munsi, kuko bigira akamaro ku buzima.
Baza Shangazi
Urwego News
Dore indyo 5 zifasha umuntu kongera ubwenge
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment