Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Buri masegonda 40 umuntu apfa yiyahuye-OMS


Mu cyegeranyo cyatangajwe kuri uyu wa kane Nzeri ni uko mu mwaka ku isi habarwa abantu bagera ku bihumbi 800 bapfa biyahuye buri mwaka, ibi bivuze ko nibura muri buri masegonda 40 hapfa umuntu umwe yiyahuye.

Ibibazo no kwiheba bikabije nibyo biganisha ku kwiyahura ku babishobora
Ibibazo no kwiheba bikabije nibyo biganisha ku kwiyahura ku babishobora
Ibi ni ibikubiye mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane n’ishami ry’umuryango w’Abibumye ryita ku buzima OMS aho cyerekana ko umubare munini w’aba bapfa biyahuye bifashisha uburozi,  imiti yica, imigozi cyangwa bakirasa bashaka gushyira akadomo ku buzima bwabo.
Mu cyegeranyo cy’uyu muryango giheruka cyagaragazaga ko 75% by’abantu biyahura ari abo mu bihugu bikiri munsi y’umurongo w’ubukene n’abo mu bihugu biciriritse mu bukungu.
Iki cyegeranyo kikaba cyarakozwe mu rwego rwo guhamagarira buri wese kurwanya no kugabanya igitera iki kibazo cyo kwiyahura cyasaga n’ikimaze kuba akarande muri ibi bihugu.
Icyegeranyo cy’uyu mwaka kigaragaza ko muri rusange kwiyahura biri mu bice byose bigize isi ndetse bikorwa n’abantu bose mu byiciro bitandukanye.
Mu bihugu bimwe na bimwe kwiyahura bikorwa cyane n’abakiri bato bari hagati y’imyaka 15 na 29, kwiyahura bifata 1/2 cy’ibitera impfu zabo.
Umyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima; Margaret Chan yatangaje ko iyi raporo igamije gukangurira abatuye isi guhangana n’iki kibazo gikomeje kuba imbogamizi mu kubungabunga ubuzima bw’abantu, we yavuze ko kwiyahura bikwiye gufatwa nka kirazira.
Umubare w’abiyahura warazamutse cyane mu bihugu bya Austraria, Canada, ubuyapani, New Zealand na USA.
Mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi iyi raporo ivuga ko habayeho kugabanuka k’umubare w’abiyahura.
Iyi raporo isaba Guverinoma zose zo ku isi gushyiraho ingamba zo kurwanya no guhangana n’iki kibazo cyo kwiyahura, ibihugu 28 nibyo ngo byamaze gushyiraho izi ngamba.
Iki cyegeranyo cyerekana ko muri rusange abagabo aribo benshi bapfa biyahuye kurusha abagore.
Aho mu bihugu byateye imbere abagabo bapfa biyahuye bakubye abagore inshuro eshatu, na none kandi abagabo bakunze kwiyahura bakaba ari abagejeje ku myaka 50.
Mu bihugu biri munsi y’umurongo w’ubukene n’ibiciriritse, urubyiruko n’abagore bakuze nibo benshi bapfa biyahuye ugereranyije na bagenzi babo bo mu bihugu byateye imbere.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’ibitera kwiyahura; Alexandra Fleischmann yagize inama atanga.
Yagize ati “ birakwiye ko ibihugu byose byigira ku byamaze gushyiraho ingamba zo guhangana n’ikibazo cyo kwiyahura bigatangirira mu bihugu bigaragaramo umubare muto w’abiyahura”.
Izindi ngamba zikubiye muri iyi raporo, ni ugucisha mu bitangazamakuru uburyo bwo kwirinda ibyatuma umuntu yiyahura nk’amagambo akomeretsa. Hakabaho kwitabwaho kw’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe n’ihungabana.
Na none kandi abantu bigeze kwiyahura ariko ntibitabe Imana ngo bakitabwaho ntibahezwe mu muryango babamo kuko kubaha akato bishobora kuba intandaro yo kongera kugerageza kwiyambura ubuzima.
Iki cyegeranyo gishyizwe hanze mbere ho gato y’uko habaho kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo kurwanya kwiyahura usanzwe uba kuwa 10 Nzeri.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo