Kansery ibasira ibice bitandukanye by’umubiri (Ifoto/Interineti)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryashyize ahagaragara inama 12 zafasha umuntu kwirinda indwara ya kanseri.
Dr Joashin Schuez wakoze ubushashatsi
ku ndwara ya kanseri avuga izo nama zishobora gutuma umuntu ahindura
imyitwarire, nk’uko bitanagzwa n’ikinyamakuru The Independent
cyandikirwa mu Bwongereza.
1. Kwirinda kunywa itabi n’ibirikomokaho: Itabi ryangiza ibihaha bikaba byakurizamo kurwara kanseri.
2. Kwirinda gukorera cyangwa kuba ahantu banywera itabi: Umwotsi waryo niwo utera kanseri kandi iyo baritumura ushobora kukugeraho.
3. Umubyibuho ukabije: Umubyibuho ukabije ngo si mwiza kuko ushobora kuvamo kanseri.
4. Gukora siporo umuntu akirinda guhora yicaye ahantu hamwe: Si byiza ko umuntu ahora yicaye hamwe kuko na byo bishobora kumwongera ibyago byo kurwara kanseri.
5. Kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri: Kurya ibinyampeke, imboga n’imbuto ariko ukagabanya kurya inyama zitukura no kunywa isukari nyinshi birinda kanseri.
6. Kugabanya inshuro umuntu anywa ibinyobwa bifite arukoro (alcohol): Ibi ngo ni byiza kuko bigabanya kwandura kanseri.
7. Kwirinda kuryamisha abana ku zuba: Aha baraburirwa abantu baryamisha abana ku mihanda aho baba bicaye basaba.
8. Gukorera ahantu hatari ibyuma bishobora gukomeretsa umuntu.
9. Kugabanya urumuri ku bakoresha ibyuma bifotora: Urumuri rwabyo narwo rushobora kuba intandaro y’indwara ya kanseri.
10. Konsa umwana kenshi: Konsa birinda ababyeyi kurwara kanseri yo mu ibere.
11. Gukingingiza abana: Umwana wese agomba guhabwa urukingo rwa (Hepatitis B) n’urukingo rwa kansri y’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa.
12. Kwisuzumisha yaba ku bagabo no kubagore: Kuko bituma umuntu amenya uko ahagaze yaba ayirwaye agatangira imiti hakiri kare.
0 comments:
Post a Comment