Abaturage b’akarere ka
Nyamasheke basabwe kugira uruhare mu gucunga neza imipaka ibahuza
n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo
indwara ya Ebola yahagaragaye itinjira mu Rwanda.
Ubwo umuyobozi w’ako karere, Habyarimana Jean Baptiste yasuraga
Umurenge wa Shangi muri gahunda y’ukwezi kw’Imiyoborere ku wa 16
Ukwakira 2014, yakanguriye abaturage kwirinda ibihuha bidindiza
iterambere birimo ko n’indwara ya Ebola yaba yarageze mu Rwanda.
Habyarimana yibukije abaturage ko bakwiye kujya bemera amakuru batangarijwe n’ubuyobozi gusa.
Yabamenyesheje ko nta ndwara ya Ebola iri mu Rwanda kandi ko hafashwe ingamba zihagije zo kuyikumira buri wese akwiye kugiramo uruhare.
Ati “Tuzi ko iyi ndwara yageze mu gihugu duturanye cya Kongo, ariko ingamba zafashwe zirahagije ngo ikumirwe mu Rwanda.”
Yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyamasheke ko kubera baturanye n’umupaka w’Igihugu cya Kongo basabwa kuba maso kandi bagahora batanga amakuru ku gihe.
Yagize ati“Uramutse winjije umuntu uturutse muri Congo atanyuze ku mupaka, wagombye guhita ukeka ko winjije Ebola mu Rwanda, usabwa gutanga amakuru ko hari ikibazo kigakurikiranwa hakiri kare.”
Nyuma y’uko indwara ya Ebola igaragaye mu bihugu byinshi bya Afurika
ndetse no mu gihugu cya Congo gituranye n’u Rwanda, hafashwe ingamba zo
gupima abantu bose baturutse hanze y’u Rwanda.
Igice kinini cy’Akarere ka Nyamasheke gikora ku kiyaga cya Kivu, ku mbibi z’u Rwanda na Kongo. Muri ako Karere hari ibyambu 5 byemejwe n’Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere, hagamijwe korohereza imihahiranire y’abaturage bako n’abo ku Ijwi mu gihugu cya Congo.
Ibi byambu ni Nyamitaka mu Murenge wa Nyabitekeri, Mwaga muri Bushekeri, Kirambo muri Kanjongo, Rugali muri Macuba na Mwaga muri Mahembe.
Aha hose hakorera urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’umukozi wahuguriwe gupima ibimenyetso bya Ebola.
Yabamenyesheje ko nta ndwara ya Ebola iri mu Rwanda kandi ko hafashwe ingamba zihagije zo kuyikumira buri wese akwiye kugiramo uruhare.
Ati “Tuzi ko iyi ndwara yageze mu gihugu duturanye cya Kongo, ariko ingamba zafashwe zirahagije ngo ikumirwe mu Rwanda.”
Yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyamasheke ko kubera baturanye n’umupaka w’Igihugu cya Kongo basabwa kuba maso kandi bagahora batanga amakuru ku gihe.
Yagize ati“Uramutse winjije umuntu uturutse muri Congo atanyuze ku mupaka, wagombye guhita ukeka ko winjije Ebola mu Rwanda, usabwa gutanga amakuru ko hari ikibazo kigakurikiranwa hakiri kare.”
Igice kinini cy’Akarere ka Nyamasheke gikora ku kiyaga cya Kivu, ku mbibi z’u Rwanda na Kongo. Muri ako Karere hari ibyambu 5 byemejwe n’Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere, hagamijwe korohereza imihahiranire y’abaturage bako n’abo ku Ijwi mu gihugu cya Congo.
Ibi byambu ni Nyamitaka mu Murenge wa Nyabitekeri, Mwaga muri Bushekeri, Kirambo muri Kanjongo, Rugali muri Macuba na Mwaga muri Mahembe.
Aha hose hakorera urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’umukozi wahuguriwe gupima ibimenyetso bya Ebola.
0 comments:
Post a Comment