Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uko Wakirinda Kunuka mu Kanwa

Urubuga rwa www.dentalhealing.com ruratanga inama ku buryo umuntu unuka mu kanwa yabyitwaramo, n’uburyo utanuka mu kanwa yabikumira.

Akenshi iyo umuntu anuka mu kanwa agira ipfunwe mu bandi. Utarahura n’icyo kibazo nawe ntuyifuza ko bimubaho.

Muri urwon rwego abantu bagirwa inama yo koza amenyo no koza ururimi, nibura 2 ku munsi bigakorwa hagati y’iminota itatu n’itanu.

Kugira ngo umuntu agire mu kanwa heza kandi hahumura neza ni ngombwa kuhitaho akahasukura.

Koza amenyo ntibikwiye gukorwa nk’umuhango gusa, ahubwo bigomba  gukorwa umuntu yirinda umunuko wo mu kanwa anirinda indwara z’amenyo nka carie dentaire n’iz’ishinya.

Urubuga rwa www.dentalhealing.com rukomeza ruvuga ko kugira ngo mu kanwa hacye neza, umuntu akoresha uburoso bw’amenyo bworoshye kugira ngo budakomeretsa ishinya kandi buri mezi 3 akabuhindura.

Bitewe n’ubwoko bw’uburoso umuntu akoresha, ashobora no kubuhindura kabiri mu kwezi.

Hari n’ubundi buryo umuntu yakwifashisha asukura amenyo, urugero uburoso bukoreshwa umuriro w’amashanyarazi (electrical toothbrush) cyangwa akagozi kabugenewe gakoreshwa mu gukura imyanda hagati y’amenyo (dental floss).

Umuganga w’amenyo ukorera mu Mujyi wa Kigali Mukabahire Béata, we avuga ko mu gihe umuntu asukura amenyo atagomba kwibagirwa ururimi kuko ruba ahantu hashyuha kandi hahora hatose, bityo bikorohera mikorobi kuhaba no gukura vuba.

Uko bikorwa…

Mu gihe umuntu asukura amenyo aba agomba guhera ku menyo y’imbere ku ruhande rureba hanze, akoza akura uburoso ku ishinya agana ku ryinyo ariko uburoso butambitse, bivuze ko ku menyo yo hejuru amanura naho ku menyo yo hasi akazamura.

Ahareba mu nkanka, uwoza amenyo ahagarika uburoso agakoresha impera yabwo, ku menyo y’inyuma y’imbere ndetse n’ayinyuma umuntu asa n’uhengeka uburoso agakoresha imfuruka yabwo nibura kuri dogere 45, akajya amanura anazamura cyangwa agasa n’uzenguruka.

Ku menyo aho umuntu arisha, mu kuhoza umuntu ahatambika uburoso akoza agana imbere n’inyuma kugira ngo ibyafashemo byose bishiremo, uwoza amenyo agomba kubikora adashyizemo imbaraga kugira ngo atikomeretsa.

Umuntu aba agomba koza amenyo nibura kabiri ku munsi, nyuma yo gufata amafunguro ya mu gitondo na nyuma yo gufata aya nijoro.

Gusukura ururimi


Inama zigirwa abanuka mu kanwa Author : Mukankubito Françoise  0  313 15/10/2014 Uburyo bwiza bwo gusukura amenyo(Ifoto/Interineti)   Urubuga rwa www.dentalhealing.com ruratanga inama ku buryo umuntu unuka mu kanwa yabyitwaramo, n’uburyo utanuka mu kanwa yabikumira.  Akenshi iyo umuntu anuka mu kanwa agira ipfunwe mu bandi. Utarahura n’icyo kibazo nawe ntuyifuza ko bimubaho.  Muri urwon rwego abantu bagirwa inama yo koza amenyo no koza ururimi, nibura 2 ku munsi bigakorwa hagati y’iminota itatu n’itanu.  Kugira ngo umuntu agire mu kanwa heza kandi hahumura neza ni ngombwa kuhitaho akahasukura.  Koza amenyo ntibikwiye gukorwa nk’umuhango gusa, ahubwo bigomba  gukorwa umuntu yirinda umunuko wo mu kanwa anirinda indwara z’amenyo nka carie dentaire n’iz’ishinya.  Urubuga rwa www.dentalhealing.com rukomeza ruvuga ko kugira ngo mu kanwa hacye neza, umuntu akoresha uburoso bw’amenyo bworoshye kugira ngo budakomeretsa ishinya kandi buri mezi 3 akabuhindura.  Bitewe n’ubwoko bw’uburoso umuntu akoresha, ashobora no kubuhindura kabiri mu kwezi.  Hari n’ubundi buryo umuntu yakwifashisha asukura amenyo, urugero uburoso bukoreshwa umuriro w’amashanyarazi (electrical toothbrush) cyangwa akagozi kabugenewe gakoreshwa mu gukura imyanda hagati y’amenyo (dental floss).  Umuganga w’amenyo ukorera mu Mujyi wa Kigali Mukabahire Béata, we avuga ko mu gihe umuntu asukura amenyo atagomba kwibagirwa ururimi kuko ruba ahantu hashyuha kandi hahora hatose, bityo bikorohera mikorobi kuhaba no gukura vuba.  Uko bikorwa…  Mu gihe umuntu asukura amenyo aba agomba guhera ku menyo y’imbere ku ruhande rureba hanze, akoza akura uburoso ku ishinya agana ku ryinyo ariko uburoso butambitse, bivuze ko ku menyo yo hejuru amanura naho ku menyo yo hasi akazamura.  Ahareba mu nkanka, uwoza amenyo ahagarika uburoso agakoresha impera yabwo, ku menyo y’inyuma y’imbere ndetse n’ayinyuma umuntu asa n’uhengeka uburoso agakoresha imfuruka yabwo nibura kuri dogere 45, akajya amanura anazamura cyangwa agasa n’uzenguruka.  Ku menyo aho umuntu arisha, mu kuhoza umuntu ahatambika uburoso akoza agana imbere n’inyuma kugira ngo ibyafashemo byose bishiremo, uwoza amenyo agomba kubikora adashyizemo imbaraga kugira ngo atikomeretsa.  Umuntu aba agomba koza amenyo nibura kabiri ku munsi, nyuma yo gufata amafunguro ya mu gitondo na nyuma yo gufata aya nijoro.  Gusukura ururimi    Uburyo bukoreshwa mu kurwanya impumuro mbi mu kanwa(Ifoto/Interineti)  Umuganga Béata akomeza avuga ko ku bijyanye mu gusukura ururimi umuntu abikora nabwo yifashije uburoso, akarusohora akanyuzaho uburoso avana inyuma azana imbere cyangwa agakoresha agakoresho kavuzwe haruguru .  Uwoza ururimi yoza impande zose yarangiza akiyunyuguza n’amazi meza nk’uko yiyunyuguza yoza amenyo.  Nyuma yo koza ururimi n’amenyo ni bwo umuntu yoza amenyo akoresheje akadodo kabugenewe (dental floss).  Mbere yo koza afata akareshya n’uburebure ashaka impera imwe ku rutoki rwa kane (mukubitarukoko) n’indi ku rundi hanyuma akinjizza hagati y’amenyo buhoro buhoro, ukazamura umwanda ugahanagura, ugashyira ahandi kugeza arangije amenyo yose.
Uburyo bukoreshwa mu kurwanya impumuro mbi mu kanwa(Ifoto/Interineti)

Umuganga Béata akomeza avuga ko ku bijyanye mu gusukura ururimi umuntu abikora nabwo yifashije uburoso, akarusohora akanyuzaho uburoso avana inyuma azana imbere cyangwa agakoresha agakoresho kavuzwe haruguru .

Uwoza ururimi yoza impande zose yarangiza akiyunyuguza n’amazi meza nk’uko yiyunyuguza yoza amenyo.

Nyuma yo koza ururimi n’amenyo ni bwo umuntu yoza amenyo akoresheje akadodo kabugenewe (dental floss).

Mbere yo koza afata akareshya n’uburebure ashaka impera imwe ku rutoki rwa kane (mukubitarukoko) n’indi ku rundi hanyuma akinjizza hagati y’amenyo buhoro buhoro, ukazamura umwanda ugahanagura, ugashyira ahandi kugeza arangije amenyo yose.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo