Ubushakashatsi bugaragaza ko
kwishushanya ku mubiri (tatouage) bishobora gutera indwara zitandukanye
zirimo kanseri y’uruhu ndetse n’icyorezo cya SIDA rimwe na rimwe.
N’ubwo ibitera indwara ya kanseri ari byinshi muri iki gihe,
ubushakashatsei butandukanye bugaragaza ko kwishushanya ku mubiri biri
mu bishobora gutera iyo ndwara.
Urubuga rwa dermatonet dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibi bishushanyo
by’umurimbo abantu bashyira ku bice by’umubiri bitandukanye bishobora
kubakururira ingaruka zitandukanye zirimo kuba umuntu yabyimbirwa,
kwandura indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C, ndetse n’agakoko
gatera SIDA. Bakomeza bavuga ko mbere yo kwishushanyaho umuntu aba
akwiriye no kubanza gutekereza kuri izi ngaruka.
Uru rubuga ruvuga ko umuti ukoreshwa mu gushyira ibi bishushanyo ku
mubiri, utanga ibishushanyo by’amabara cyangwa ibyirabura ukoze mu
ruvange rw’ibinyabutabire (substances chimiques) bishobora kugira
ingaruka mbi ku ruhu. Uretse ibyo bishushanyaho, abakora “tatouage”
bakoresha ibyuma kabuhariwe bitobora uruhu rw’inyuma.
Uretse izishyirwaho babanje gutobora uruhu, izo biyomekaho ku buryo
zishobora kuvaho igihe umuntu abishakiye, uburyo zikurwaho biba bigoye
ku buryo bikozwe nabi bishobora kwangiza uruhu, bikaba byanaviramo
umuntu kurwara kanseri y’uruhu.
Amateka ya “tatouage”
Igikorwa cyo kwishushanya ku mubiri gikunze kugaragara mu byamamare
ndetse na benshi mu rubyiruko aho usanga barashushanyije ku ruhu rwabo
amashusho atandukanye.
Kwishyiraho “tatouage” ngo si iby’ubu kuko byahozeho kuva kera kandi
bikorwa n’abantu batandukanye bo ku Isi. Kera kwishushanyaho byavugaga
ibintu byinshi. Byakorerwaga n’abashakaga kwerekana amahame y’idini
runaka, kwivura indwara runaka, cyangwa se mu rwego rw’umurimbo gusa.
Mu myaka ya 1990, ni bwo hagaragaye cyane abantu bishyizeho
“tatouage”, icyo gihe yakoreshwaga mu kwerekana agatsiko umuntu
abarizwamo. Muri iki gihe kuba ibyamamare cyangwa urubyiruko muri
rusange ruhitamo kwishushanya ku mubiri bivuga ibintu bitandukanye;
bishobora kuvuga ubwigenge, kureshya, umutako, gukurura abantu n’ibindi.
Hari kandi abishushanyaho ikintu runaka kugira ngo kijye kibibutsa
ibyababayeho, nk’urupfu rw’umuntu bakundaga, ibintu bagezeho mu buzima
badashobora kwibagirwa. “Tatouage” kandi igira igisobanuro bitewe n’aho
iri nko mu mugongo, ku kuboko, ku kuguru, mu maso, ku myanya
ndangagitsina n’ahandi.
Muri iki gihe ariko usanga urubyiruko rwinshi rwishyiraho “tatouage”
rutazi n’icyo zivuga; ari uko gusa bazibonanye umuririmbyi bakunda
n’ibindi. Nyuma iyo babwiwe icyo kwishyiraho ibyo bishushanyo bivuga
bicuza impamvu babishyizeho.
Baza Shangazi
Urwego News
Kwishushanyisha ku ruhu bishobora gutera kanseri yarwo
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment