Amavuta akoreshwa mu kudefiriza yangiza imisatsi n’uruhu rwomku mutwe (Ifoto/Interineti)
Abahanga mu bijyanye n’ubuzima batangaza ko amavuta akoreshwa mu kudefiriza agira ingaruka zikomeye haba ku musatsi no ku ruhu.
Urubuga vitagratia.com, ruvuga ko
ubusanzwe mu kudefiriza hakoreshwa amavuta arimo amoko abiri, ari yo:
"Lye Relaxers” na "No Lye Relaxers”.
Ubwo bwoko bwombi ngo bwangiza
umusatsi kuko kugira ngo umusatsi urambuke ugomba kubanza gutakaza
ububobere bwose wagiraga, ugatakaza n’ibiwurinda karemano byose.
Bakomeza bavuga ko Lye Relaxers na No
Lye Relaxers bibamo ibyo mu butabire (Chemistry) bita Hydroxyde de
sodium na d’Hydroxyde de guanidine.
Izi "relaxers” ngo ziba zifite pH
iri hejuru cyane ari nabyo bituma ibizigize bikoreshwa mu kuzibura
imiyoboro y’amazi ya WC za kizungu iyo zazibye no mu bwoko bw’isabuni
ikura ibizinga ku myambaro bita Eau de Javel.
Hydroxyde de sodium na d’Hydroxyde de guanidine byinjira ku buryo bworoshye cyane mu ruhu, ndetse zikagera no mu maraso.
Nubwo bwose mbere yo kudefuriza umuntu
bamusiga amavuta ku nkengero z’aho imisatsi itangirira kugira ngo
babungabunge uruhu rwo mu maso ntirushye, ngo ntibihagije.
Aha bavuga ko ngo nta kintu na kimwe
basiga ku ruhu ruteyeho imisatsi ngo kirurinde ndetse n’uri kudefuriza
yambara uturindantoki kugira ngo yirinde ko izo pruduits zimwinjira mu
ruhu rw’ibiganza bye zikarwangiza.
Aya makuru avuga ko kudefuriza ari
ikintu gikwiye kwitonderwa, kuko kuri bamwe bibaviramo kwangirika
gukomeye kw’aho imisatsi itereye ugasanga imisatsi ntikimera nka mbere
ukaba wayibara ku mutwe.
0 comments:
Post a Comment