Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indwara zitandura zihitana abasaga miliyoni 36 buri mwaka

Indwara zitandura zihitana abasaga miliyoni 36 buri mwaka

Kwimpimisha indwara zitandura ni bumwe mu buryo bwo kuzirinda(Ifoto/Interineti)

Indwara zitandura buri mwaka ku isi zihitana abantu basaga miliyoni 36, bangana na 63% by’abapfa.

Izo ndwara zitandura harimo, diyabete, iz’umutimam impyiko, umwijima, kanseri , izifata imyanya w’ubuhumekero.

Izo ndwara ziganje cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kuko 80 by’abahitanwa nazo  ariho batuye.

Ibipimo by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS),  bigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 9 bahitanwa n’indwara zitandura buri mwaka bapfa bakenyutse (bari munsi y’imyaka 60), kandi 90% muri bo akaba ari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu Rwanda ho ibipimo  byerekana ko mu mwaka wa 2011 abivuje indwara  zitandura bari 12,6% by’abantu bose bivuje, kandi 19% by’abantu bose bapfuye bishwe nazo.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi mu ishami rirwanya indwara zitandura (NCD) mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Ntaganda Evariste, ku bufatanye na Miniteri y’Ubuzima bagiye gutangiza icyumweru cy’ubukangurambaga ku ndwara zitandura.


Icyo cyumweru kikazatangirizwa mu Karere ka Ruhango, ku wa 14 Ugushyingo 2014 ubwo hazaba hizizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya diyabete, ufite insanganyamatsiko igira iti "Ipimishe hakiri kare wirinde indwara zitandura.”

Ntaganda yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, "n’ubwo indwara zitandura ari akarande iyo zimenyekanye hakiri kare zikavurwa; bigabanya ingaruka zatera ziramutse zitavuwe bikanafasha uzirwaye kongera iminsi yo kubaho.”

Akomeza avuga ko mu cyumweru cy’ubukangurambaga bazakangurira abantu kwipimisha indwara zitandura nibura buri muntu akazajya azipimisha rimwe mu mwaka.

Minisiteri y’Ubuzima kandi ifite gahunda yo kongera imiti hirya no hino mu bitaro kugira ngo abafite ubwo brwayi bajye bayibona bitabagoye kuko abenshi bagaragaje ikibazo cy’uko itaboneka mu mavuriro bikaba ngombwa ko bajya kuyigurira hanze y’ibitaro kandi ihenze.

Mu bitera indwara zitandura harimo, kunywa itabi n’inzoga byinshi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya ibiryo bifite ibinure n’amavuta byinshi bidaherekejwe n’imbuto.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo