Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ubwoko 5 bw’ibiribwa wafata ukagira uruhu rwiza ndetse na taille “ingano”nziza

Mu buzima hari ibiribwa byinshi ushobora gufata ukagira uruhu rwiza cyane ukagira taille yayindi buri muntu ukubona akabona koko ko umeze neza ,aha si ku bakobwa cyangwa kubahahungu gusa ahubwo ni ku bantu bose aho bava bakagera.
1.Ku isonga haza avocat”Voka”:Si ibanga avocat ikize kuri vitamine A na C , izi vitamine ni iz’ingenzi cyane m’ukugira neza uruhu rw’umuntu.

Mu byo mufungura avocat ntago muba mukwiye kuyibagirwa nagato kugirango uruhu rwanyu rurusheho kumererwa neza. Aha kuba wakwisiga avacat ngo biba byiza ariko mu gihe udafite ikibazo k’uruhu kuko ngo iziba utwenge ruhu gusa inama nziza iruta izinda ni ukuyirya.

2.Ibijumba:Ibijumba nabyo ngo ni byiza cyane k’uruhu rw’umuntu kuko nabyo bifite Vitamine A,ibindi birirwa byiza cyane ni ibihaza”Courges”imyungu”cocombles” nabyo ngo k’uruhuru ni mahwi. Ibijumba bituma uruhu rudasaza kandi ruhora rumeze neza.Ikindi kandi buriya ikijumba ngo ni cyiza cyane kuko kikurinda m’ugufata ibiro byinshi”Bikurinda kubyibuha”.

Buriya kuri ibi rero ni byiza cyane kurya ibijumba ubirishije cyane imboga rwatsi.

3Yogourt :”Yawurute”:Yawurute ibamo ibyo twakwita probiotiques ibi bikaba bifasha cyane kugira uruhu rwiza cyane.

Abashakashatsi b’Abayapani bakaba baravumbuye ko kunywa cyangwa kurya ibintu byiganjemo Probiotiques bituma ukura neza birumvikana uruhu rukamererwa neza cyane. Gusa ngo biba byiza gufata yawurute itinganjemo ibyatuma ubyibuha cyane nabuze ari nka 2% ry’ibyagutera kugira ibinure”Umubyibuho”.

4.Buriya kurya imbuto ngo ni byiza cyane :Aha twavuga nk’imbuto zizwi nk’inkeri, imbuto nk’izi rero ngo buriya zirinda ugusaza bw’uruhu. 5.Icyayi kizwi nka The Vert kimwe n’icyayi cy’amata kirimo ibyo bita amantioxydants aya akaba arinda isaza ry’uruhu. Ibi byose ubishoboye ukababasha kubikora wamererwa neza cyane , ukajya ubona ukeye kandi naburi wese ukubona akumva arakwishimiye , nawe ukajya uryoherwa n’ubwiza n’itoto wibonaho.

Source : www.santeplusmag.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo