Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Abaganga barahumuriza abumva ko igicuri giterwa n’amarozi

Abaganga bavura indwara zo mu mutwe barahumuriza abumva ko indwara y’igicuri iterwa n’amarozi, amashitani n’abazimu ndetse ko umurwayi wacyo aramutse agusuriye wahita ucyandura kuko indwara y’igicuri itandura kandi ikaba iterwa no kwangirika kw’uturemangingo tw’ubwonko.

Ibitaro by’indwara zo mu mutwe, CARAES Ndera, uyu mwaka biri gukurikira abarwayi bindwara y’igicuri bagera ku bihumbi 14. Mu gihugu hose impuzandengo y’indwara y’igicuri igaragaza ko 50% y’abajya kwivuza baba bafite iyi ndwara.
Abaganga bavura indwara zo mu mutwe barahumuriza abumva ko indwara y’igicuri iterwa n’amarozi
Bimwe mu byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Minisiteri y’ubuzima ni uko abaturage batekereza ko iyi ndwara iterwa n’imizimu, amarozi, n’amashitani. Ibi bituma bamwe mu bayirwaye bahabwa akato.
Abaturage bo mu murenge wa Ndera batangarije IGIHE ko batinya bikabije umurwayi w’igicuri.
Umwe mu baturage ukora akazi k’ubumotari utashatse gutangaza izina rye yemeje ko iyo abonye umuntu gifashe yiruka.
Ati “Igicuri njye ndagitinya ndetse iyo mbonye n’umuntu gifashe ndiruka. Hari ibyo njya numva ko anagusuriye kaba kabaye nawe wacyandura [.....] nkeka ko cyaba giterwa n’ibisazi cyangwa amarozi.”
Naho iyamuremye Samuel avuga ko n’ubwo bamwe bavuga ko ari amarozi, we abyumva ukundi.
Ati “Kubera ko njye ndi umukirisitu, ntwabo njya nemera ko igicuri giterwa n’amarozi [....] Njya numva abantu bavuga ngo umuntu ukirwaye agusuriye wahita ucyandura ariko njye kimufashe mwegereye namufasha nkareba uburyo mushyiriraho utwenda ntahonde umutwe hasi”
Ese igicuri cyaba cyandurira mu myuka y’ukirwaye?
Dr Sebera Fidele umuganga w’indwara zo mu mutwe mu bitaro by’i Ndera avuga ko abibwira ko igicuri cyandurira mu gusurirwa n’uyirwaye, amazimu n’amarozi bibeshya,
Ati “Oya ntabwo aribyo, igicuri ni indwara itandura, ni indwra ituruka ku bibazo biba biri mu uturemangingo tw’ubwonko.”
Ibi byanashimangiwe na Dr.Jean Damascene Iyamuremye, Umukozi muri Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC mu gashami gashinzwe ubuzima bwo mu mutwe.
Avuga ko biterwa n’imyumvire Abanyarwanda bakunze kugira ku ndwara y’igicuri n’izindi rwara zose zo mu mutwe.
Ati “Akeshi umuntu wagiraga iyi ndwara, baramutinyaga ngo yatewe n’amadayimoni bagatekereza ko aramutse abanduje byaba batazigera bakira, ariko ntabwo ari byo kuko bibaye aribyo abaganga twese tuba twarashize.”
Ibi byatumaga n’umuryango ufite umurwayi w’igicuri umwihunza cyangwa ukamuhisha ngo hatagira umenya ko muri uwo muryango harimo igicuri. Gusa ngo ibi ntaho bihuriye n’ukuri kuko indwara y’igicuri ivurwa kandi igakira.
Kuva mu myaka 2000 mbere y’Ivuka rya Yezu, indwara y’igicuri yari iriho ku Isi. Imyizerere yagaragza ko iyi ndwara iterwa n’abazimu. Kuva mu kinyejana cya 19 hatangiye gukorwa ubushakashatsi kuri iyi ndwara, biza kugaragara ko ubuvuzi bushobora kuvura 70% by’ibibazo bikomoka kuri iyi ndwara.
Dr. Jean Damscene Iyamuremye agaragza ko iyi ndwara iterwa no kwangirika kw’ubwonko bw’umuntu nyuma y’uko ageze ku Isi.
Avuga ko mu Rwanda umubare munini w’abantu bagaragaza ibimenyetso by’igicuri ari abana bato.
Ati “ Hari igihe abana bavuka, bagira ikibazo cyo kunanirwa bakiri mu matako y’ababyeyi babo. Ibi bituma ubwonko bushobora kwangirika, umwana yakura akajya agaragaza ibimenyetso by’igicuri.”
Yakomeje agaragaza ko ubwonko kandi bushobora kwangizwa n’impanuka cyangwa izindi ndwara zishobora gukorwa ku bwonko zikabwangiza. Muri izo ndwara harimo SIDA, na Mugiga. Ikindi kintu gishobora gutera igicuri ngo ni inyama z’ingurube kuko zibamo agakoko gashobora kujya mu bwonko kakabwangiza.
Abaganga basaba ko umurwayi w’igicuri avuzwa hakiri kare kandi neza, abaturage ngo bagomba guhindura imyumvire yabo ku ndwara y’igicuri, bakihatira gufasha abakirwaye nabo bakiyumva muri sosiyete.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo