Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ubwoko bushya bwa Malariya butumva imiti bushobora kwivugana benshi-Loni

Impuguke mu by’u buzima za Loni zatangaje ko hari ubwoko bushya bw’indwara ya Malariya butavurwa n’imiti isanzwe buri gusakara buturutse mu gihugu cya Myanmar n’ibindi bihugu byo muri Aziya y’Uburasirazuba bw’Amajyepfo bushobora koreka imbaga buramutse bugeze mu Buhinde na Afurika.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko ubwo bwoko bushya bw’iyi ndwara butavurwa n’ibini bya Coartem (Artemether/lumefantrine)
bisanzwe bivura Malariya mu minsi itatu .
Ubwoko bushya bwa Malariya busuzugura imiti bushobora kwivugana benshi
Indwara ya Malariya isakazwa n'umubu
Umuganga uhangana n’ibyorezo ukorana na Loni muri Myanmar, Eisa Hamid yavuze ko yaba ari agakoko ka Malariya kongereye ubukana bwo guhangana n’imiti. Avuga kandi ko bishoboka ko ari akandi gakoko gatera Malariya kadutse.
Ati” Ubusanzwe mu minsi itatu umurwayi wa Malariya aba yavuwe agakira kuba rero hari abari kuvurwa ntibigire icyo bitanga turacyeka ko ari ubwoko bushya bw’iyi ndwara bwabonetse.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO rivuga ko mu 2013 yahitanye abagera kuri 584 000 benshi muri bo ari bo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nubwo abicwa na Malariya ku Isi bagabanutseho 47 hagati ya 2000 na 2014.
Imiti isanzwe ivura Malariya ikozwe mu kitwa Artemisin kiba byatsi byo mu Bushinwa. Ariko ntigishobora guhangana n’ubu bwoko bushya bwa Malariya.
Ikinyamakuru Malaria Journal cyatangaje mu kwezi gushize, ko ubu bwoko bwa Malaria budakumiwe hakiri kare abicwa na Malariya bakwiyongeraho 116 000 ku mwaka, amafaranga atakazwa ku miti akiyongeraho miliyoni 32 z’amadorali.
WHO ivuga ko iyi Malaria ishobora gusakara cyane mu gihe gito, imiryango mpuzamahanga yita ku buzima ihugiye mu gukumira Ebola muri Afurika y’Uburengerazuba.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo