Nyuma y’aho amwe mu matorero ya Gikirisitu yakundaga guheza abanduye Virusi itera Sida ahinduye imyumvire kuri iki cyorezo, amatorero ya gikirisitu arashimirwa gufasha abasaga ibihumbi bitandatu kwipimisha ku bushake ubwandu bwa virusi itera Sida.
Hari mu rugendo rwo kurandura icyorezo cya Sida rwahuje amatorero 17
akorera mu karere ka Bugesera ku wa mbere tariki ya 1 Ukuboza, umunsi
Isi yose yahariye kurwanya icyorezo cya SIDA.
Uwari uhagarariye aya matorero, Pasiteri Etiennne Gahigi, yemeje ko avuga buri munsi kuri iki cyorezo cya Sida mu rusengero, ngo ubuzima bw’abakirisitu bube buzima kuko roho nzima itura mu mubiri muzima.
Yagize ati “Ubu abagize ibyago byo guhura na virusi tubafasha mu bujyanama, bakamenya ko bakwiye kubaho neza, kandi muri iki gihe tubashyira muri koperative n’amatsinda abateza imbere.”
Pasiteri Gahigi avuga ko mu mezi abiri ashize bakanguriye abaturage kwipimisha ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ati “Twakoze ubukangurambaga, kandi abapasiteri twabanje imbere, ibi byatumye abasaga ibihumbi bitandatu mu bantu ibihumbi birindwi bahawe ubujyanama bipimisha.”
Ku bufatanye n’umushinga wa Compassion, aya matorero ngo anafasha abana 35 bavukanye ubwandu bwa virusi itera Sida kubaho neza, bakabafasha kubona ibiribwa, ibinyobwa n’imiti igabanya ubukana.
Umuyobozi w’umushinga Compassion International mu karere ka Bugesera,
Ndizeye Longin yashimye uruhare rw’amatorero ya Gikirisitu mu kurwanya
Sida, nyuma yo guhindura imyumvire.
Yagize ati “Mu mwaka wa 1998, amatorero ntiyavugaga Sida ngo anayirwanye. Nari nkuriye umushinga Zoa, twagiye kwigisha abaturage ku cyorezo cya Sida mu rusengero i Gashora, Pasiteri adusohora vuba na bwangu ngo ntiyari azi ko tuvugira ibyaha mu rusengero.”
Ubwo aya matorero 17 yo muri aka karere ka Bugesera yifatanyaga n’Isi yose mu rugendo rwo kurandura Sida, batanze ubutumwa ko nta bwandu bushya, ihezwa n’abapfa bazira icyorezo cya Sida bifuza kongera kubona.
Amatorero ya gikirisitu yakunze kunengwa kutagira uruhare mu kurwanya agakoko gatera Sida.
Usibye kwita Sida icyaha, amadini menshi yakunze kurwanya ivuye inyuma agakingirizo gakoreshwa mu kurinda ubwandu.
igihe.com
Uwari uhagarariye aya matorero, Pasiteri Etiennne Gahigi, yemeje ko avuga buri munsi kuri iki cyorezo cya Sida mu rusengero, ngo ubuzima bw’abakirisitu bube buzima kuko roho nzima itura mu mubiri muzima.
Yagize ati “Ubu abagize ibyago byo guhura na virusi tubafasha mu bujyanama, bakamenya ko bakwiye kubaho neza, kandi muri iki gihe tubashyira muri koperative n’amatsinda abateza imbere.”
Ubuyobozi bw'akarere ka ka Bugesera n'ubw'amatorero bafatanya mu rugamba rwo kurwanya Sida
Ati “Twakoze ubukangurambaga, kandi abapasiteri twabanje imbere, ibi byatumye abasaga ibihumbi bitandatu mu bantu ibihumbi birindwi bahawe ubujyanama bipimisha.”
Ku bufatanye n’umushinga wa Compassion, aya matorero ngo anafasha abana 35 bavukanye ubwandu bwa virusi itera Sida kubaho neza, bakabafasha kubona ibiribwa, ibinyobwa n’imiti igabanya ubukana.
Ubuyobozi bw'akarere ka ka Bugesera n'ubw'amatorero bafatanya mu rugamba rwo kurwanya Sida
Yagize ati “Mu mwaka wa 1998, amatorero ntiyavugaga Sida ngo anayirwanye. Nari nkuriye umushinga Zoa, twagiye kwigisha abaturage ku cyorezo cya Sida mu rusengero i Gashora, Pasiteri adusohora vuba na bwangu ngo ntiyari azi ko tuvugira ibyaha mu rusengero.”
Ubwo aya matorero 17 yo muri aka karere ka Bugesera yifatanyaga n’Isi yose mu rugendo rwo kurandura Sida, batanze ubutumwa ko nta bwandu bushya, ihezwa n’abapfa bazira icyorezo cya Sida bifuza kongera kubona.
Abana banyuza ubutumwa bwo kurwanya Sida mu mikino
Usibye kwita Sida icyaha, amadini menshi yakunze kurwanya ivuye inyuma agakingirizo gakoreshwa mu kurinda ubwandu.
igihe.com
0 comments:
Post a Comment