Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Imiti igabanya ubukana bwa Sida ikomeje kongerera abanduye SIDA icyizere cyo kubaho

Imiti igabanya ubukana ikomeje kongerera abanduye SIDA icyizere cyo kubaho

Uturutse ibumoso: Umuyobozi wa RBC Dr. Marc Herant, uhagarariye Loni mu Rwanda Momadou Lamin Manneh, Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, Dr. Edward J. Mills umwe mu bashakashatsi na Dr. Sabin Nsanzimana ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (Ifoto/Kisambira T.)

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) bugaragaza ko gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bikomeje kongerera abanduye icyizere cyo kubaho.

Dr. Sabin Nsanzimana ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC, avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu ufite imyaka 40 ashobora kwiyongeraho indi myaka 30 yo kubaho kubera gufata imiti igabanya ubukana (ARV).

Abafite imyaka 15 bashobora kwiyongeraho indi myaka 35, mu gihe abafite imyaka 60 bashobora kwiyongeraho imyaka 20.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kivuga ko abanduye agakoko gatera SIDA bagera ku 135000, muri bo abarenga 95 % bakaba bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi ku buntu.

Imibare itangwa na RBC igaragaza ko 3% by’abanyarwanda aribo bafite agakoko gatera SIDA.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu bagore bakora uburaya 51% bafite ubwandu, bikaba bitera impungenge mu ikwirakwizwa ry’agakoko gatera ubwandu bushya bitewe n’ababagana bashobora gukomeza kwandura.

Bugaragaza kandi ko abagore bari hagati y’imyaka 35 kugeza kuri 49 aribo biganje mu bafite ubwandu, ndeste n’abagabo bari hagati y’imyaka 40 na 48 bakaba bari mu bafite ubwandu buri hejuru.

Nubwo bimeze bityo, Dr. Nsanzimana agaragaza ko minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ifite gahunda yo kugabanya ubwandu bushya ku kigereranyo cya 66%, kugabanya impfu zikomoka kuri SIDA kuri 50% ndetse no kurandura burundu akato gahabwa ababana na virusi itera SIDA.

Zimwe mu ngamba bavuga ko zizabafasha kugera kuri iyo ntego harimo gusiramura abagabo, ndetse no kwisuzumisha cyane cyane ku bagore batwite.

Ubwitabire mu kwipimisha SIDA ariko na byo ngo biracyarimo inenge n’ubwo MINISANTE ivuga ko hahyizweho gahunda zorohereza abantu kwipimisha ku bigo nderabuzima.

Umubare w’abipimisha SIDA wiganje mu bantu bari hagati y’imyaka 24 na 39 aho ubwitabire buri hejuru ya 90%, ibi bigasobanurwa n’uko ngo ari yo myaka yo gushyingirwa kandi abajya gushinga ingo bakaba bagomba kubanza kumenya uko bahagaze.

Mu bagabo n’abagore babana ngo ubwitabire mu kwipimisha buri kuri 84% bitewe nuko abagore batwite bagomba kwipimisha SIDA baherekejwe n’abagabo babo, hagamijwe kurinda ko umwana batwite yakwanduzwa na nyina amutwite cyangwa amubyara.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo