Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ebola imaze guhitana abasaga 7000 naho abagera 19 000 barayanduye

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki Moon yashoje urugendo rwe mu bihugu byibasiwe na Ebola muri Afurika y’Uburasirazuba ku wa Gatandatu, avuye muri Guinea na Mali, yasabye abatuye ibyo bihugu kutanena abarwaye iyo ndwara kuko n’ubwo 19 000 bamaze kuyandura 7000 ikabahitana, hari benshi yagize impfubyi n’abapfakazi.

Umwe mu bakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ko Ebola imaze gusiga nibura impfubyi 2000.
Ati”Tumaze kubarura impfubyi 2000 zizwi ariko umubare wazo urushaho kwiyongera.”
Ebola imaze guhitana abasaga 7000 abagera 19 000 barayanduye
Ban Ki Moon mu ruzinduko mu bihugu byibasiwe na Ebola
Avuga ko ibigo by’amashuri bigifunze mu duce twibasiwe na Ebola abana barenga miliyoni bakaba bazamara umwaka batiga.
Indwara ya Ebola yibasiye Afurika y’Uburasirazuba kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, kuva icyo gihe umubare w’abo ihitana urushaho kwiyongera.
Yandurira mu matembabuzi (amacandwe, amaraso, n’ibindi) by’uyirwaye. Ban Ki Moon avuga ko uretse abo yahitanye, n’abo yagizeho ingaruka ikabatwara ababo bakwiye kwitabwaho cyane.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo