Ubusanzwe
ku rwego rw’isi ku wa 1 Ukuboza buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wa
SIDA. Uyu mwaka wa 2014, mu Rwanda habarurwa abangana na 3% by’abaturage
bafite virusi itera SIDA. Iki kikaba n’igihamya ko kurandura SIDA muri
2030 byashoboka kuko raporo y’ ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe
SIDA (UNAIDS) ivuga ko uyu mubare wa 3%, utigeze uzamuka kuva muri
2005.
Kurandura SIDA muri 2030 si
igitekerezo cyanjye kuko ni icyemezo cy’umuryango w’Abibumbye
kigaragazwa na raporo yitwa UNAIDS/JC2686 yanditswe isobanura ibyemezo
n’imibare yemewe ku rwego rw’isi byavuye mu nama mpuzamahanga yabereye
muri Australia muri Nyakanga 2014.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye
rishinzwe SIDA UNAIDS ribinyujije muri iyi raporo rivuga ko Kugeza uyu
munsi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara hari abagera kuri
Miliyoni 24.7 babana na virusi itera SIDA. Aba bakaba bangana na 71%
by’ababana na virusi itera SIDA bose bari ku isi.
Impungenge isi ihuriraho zaganiriwe
muri Australia ni uko, habaye nta gikozwe mu guhangana no kwirinda
ubwandu bushya bwa VIrusi itera SIDA, mu mwaka wa 2030 , ababana na
Virusi itera SIDA bazaba bageze kuri Miliyoni 41.5.
Gusa na none bavuga ko bahereye ku
mibare yo muri 2013, ngo muri 2020 babaye barashyize mu bikorwa ibyemezo
bafashe ngo ababana na Virusi, muri 2030 bazagabanuka bakaba miliyoni
29.3 aho kuba 41.5 mu gihe bidashyizwe mu bikorwa.
Iyi mibare mvuze hejuru reka ingarure
k’u Rwanda. Uyu munsi u Rwanda ni kimwe mu bihugu byagaragaje ubushake
budasanzwe mu guhangana no kwirinda ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita
ku buzima (WHO) rivuga ko u Rwanda kuva muri 2005, abantu babana na
Virusi itera SIDA wari 3% by’abaturage batuye u Rwanda.
Tubishyize mu mvugo yumvikana n’ubwo
umubare w’abanyarwanda wiyongereye uhereye muri 2005, ariko ntabwo
umubare w’abafite n’aka gakoko gatera SIDA wigeze urenga aho wari kuri
3%. Iki kikaba ari ni igikorwa gikomeye iri shami rishimira u Rwanda.
Hari ingamba nyinshi, u Rwanda
rwakoresheje. Ubukangurambaga ku kwirinda iyi ndwara ndetse no kwirinda
kwanduza abandi, kwifata, gukoresha agakingirizo, gukangururira
abaturage kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze, serivisi zita
by’umwihariko ku babana n’aka gakoko, guhabwa imiti igabanya ubukana,
kwegereza izi serivise zipima zikanagira inama abantu ku bijyanye
n’indwara ya SIDA zikagera henshi hashoboka, gufasha abarwayi ba SIDA
kugira udushinga n’ibindi.
Mu kinyamakuru cyandikirwa mu Kigo
cy’igihugu cyita ku Buzima RBC, kitwa "UBUZIMA” mu Numero yacyo ya 5
yasohotse mu mezi make ashize ya 2014, bavuga ko na Gahunda yo
gusiramura abagabo ari kimwe mu byatumye iri kwirakwira rya Virusi
rigabanuka. Aha bavugaga ku buryo bushya bwo gusiramura abagabo
hifashishijwe impeta ibyo bita "Non-Surgical Adult Male Curcumcision”
Aha hiyongeraho ko n’ababyeyi bagize
ibyago bakandura Virusi itera SIDA, bakurikiranwa n’abaganga kugeza
babyaye abana batanduye. Iriya raporo ya UNAIDS ivuga ko mu Rwanda
kubera inkunga z’abagiraneza muri serivise z’ubuzima, byatumye hongerwa
imbaraga muri gahunda zo kwita ku buzima ku buryo bugaragara. Bati "
ubu abana babona inkingo kugera kuri 97% ndetse ababyeyi barenga 69%
babyarira kwa muganga ndetse bahabwa ubufasha bukwiye. Kandi imyaka
y’icyizere cyo kubaho yikubye kabiri uhere mu myaka ya 1990”
Akenshi usanga iyo turimo dusoma izi raporo hari abatabyitaho, cyangwa rimwe na rimwe tukabifata nk’ibintu bisanzwe.
Ubwo twizihiza umunsi wo kurwanya SIDA
2014, raporo ya WHO igaragaza ko mu mpera za 2013 abaturage barenga
Miliyoni 35 babanaga na Virusi. Bigaragara ko biyongereye ugereranyije
n’imyaka yashize. Ibi bikaba byaratewe n’uko imiti igabanya ubukana
yakwirakwijwe mu bihugu byinshi. Bivuze ko mbere barwaraga ariko
igahitana benshi mu gito cyane.
Dufashe ingero zerekana ko SIDA igenda
igabanuka, muri 2013 ubwandu bushya bwanganaga n’abantu miliyoni 2.1,
bingana na 38% by’abanduye mu mwaka wa 2001.
Ikindi kidasanzwe ni uko muri 2013
abapfaga bazize SIDA n’indi ndwara z’ibyuririzi bari baragabanutseho
abantu Miliyoni 1.5 bangana na 35% by’abahitanwaga nayo muri 2005,
nabyo bitewe n’ikoreshwa ry’imiti igabanya ubukana ndetse no kuba
bagirwa inama.
Njye ubwanjye sinajyaho ngo nemeze ko
SIDA izaba yarangiye muri 2030, ahubwo navuga ko imbaraga zashyizwe muri
iki gikorwa zitacogora kandi hatekerezwe n’ikindi gice cy’abantu bakora
imibonano bahuje ibitsina kuko bayikorera mu bwihisho, akenshi
ntibiyerekane. Kandi abahanga bavuga ko baba bafite ijanisha ryo hejuru
mu kuba bakwibasirwa n’izi ndwara nka SIDA n’izindi nyinshi. Hari
ikinyamakuru nasomye kivuga ko icyizere cyo kubaho kuri aba bantu ari
gike cyane ko kiri munsi y’imyaka 40.
Twibuke ko kugeza n’uyu munsi
ntawakwirengagiza ko hari bamwe bagitsimbaraye, ku myumvire ya kera ko
batakwisiramuza,ko batakoresha agakingirizo, ndetse ko batakwifata, mu
buryo bwo kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina. Hakiyongeraho n’icuruzwa ry’abantu ririmo gufata indi
ntera haba mu Rwanda no ku isi muri rusange, nabyo biri mu bikurura izo
ndwara. Ikindi ni uko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nabyo ari bimwe mu
bishora abantu mu bibonano mpuzabitsina idateganyijwe ari nayo ntandaro
y’ikwirakwizwa rya Virusi itera SIDA.
Muri make gutanga imiti igabanya
ubukana ,ntibihagije. Ahubwo tihakomeze na bwabukangurambaga
hakoreshejwe itangazamakuru, mu buryo bw’amakinamico, mu nkuru zisekeje
ndetse no mu biganiro. Kugira u Rwanda ruzira ubwandu bushya bwa Virusi
itera SIDA ni kimwe mu bizatuma ibindi bihugu bikomeza kuza kwigira ku
Rwanda nk’uko UNAIDS ibyemeza muri iyi raporo ya 2014.
0 comments:
Post a Comment