Inyama z’umutuku ni ukuvuga iz’inka, iz’ ingurube n’ ihene, ubusanzwe ni nziza ku mubiri kuko zirimo intungamubiri ; gusa iyo umuntu akabije kurya nyinshi bishobora kumutera ibibazo bitandukanye.
Muri rusange, abanyarwanda bakunda inyama cyane kubera ko ari ikiribwa kitaboneka cyane mu ngo zabo, ku buryo abo mu byaro bazita ‘imboneka-rimwe’. Ugize amahirwe yo kubaho neza akumva ko guca agahigo ari ukuzirya buri munsi.
Mu tubari dutandukanye usanga abafata icupa akenshi bafata na brochette.
Mu mijyi abantu barimo ibice bitatu bikurikira ukurikije n’imirire yabo :
- Hari abiyumvamo ko barya bya gisirimu usanga ifunguro ryabo ritaburaho inyama kandi zikaranze, bakarya nyinshi kandi buri munsi bikaba atari byiza
- abandi ni abantu basanzwe bashobora kubona ifunguro rya buri munsi, abo nabo usanga akenshi kumara iminsi 2 batariye akanyama bidashoboka, aba nabo bagomba kumenya urugero rukwiriye
- Hari n’abafite amikoro make, mbega batabasha kugura inyama mu mago yabo buri munsi, abo usanga ahanini bitungiwe n’icyo mu mujyi bita imvange( ibirayi, ibishyimbo, dodo, n’igitoki bivanze bitekeye hamwe). Nabyo si byiza kuko inyama zifite intungamubiri zikenewe.
Nibura umuntu muzima, (udafite ikibazo na kimwe cy’uburwayi mu mubiri we) byaba byiza ariye munsi ya garama 500 cyangwa inusu (1/2kg) mu cyumweru. Kugira ngo ubigereho wakwirinda kurya inyama z’umutuku buri munsi, ukaziteganyiriza umunsi umwe cyangwa ibiri mu cyumweru.
Mu kubara kandi umubare w’Inyama zitukura urya washyiramo na boulette, amasambuza, jambon, paté na saucisson zikunzwe kuribwa cyane mu Rwanda. Ugomba kongeraho kandi brochette ku bakunda gusohokera mu tubari.
Umuntu ufite icyocyezo yatubwiye ko kuri brochette isanzwe inusu y’inyama yakorwamo brochette hagati y’enye n’eshanu.
Ingaruka zo kurya inyama nyinshi
Abashakashatsi batandukanye bagaragaza ko kurya inyama ku buryo burengeje urugero bigira ingaruka ku buzima bw’ umuntu.
Zimwe mu ngaruka ni izi : kuribwa mu ngingo, kurwara indwara zitandukanye zirimo kanseri, gute (Gut) n’ izindi.
Inyama zitukura kandi ubushakashatsi bumwe na bumwe bwerekanye ko zishobora kuba intandaro yo kugira indwara z’umutima ngo bitewe n’ibinure bikaze zigira.
Muri rusange ubushakashatsi bukaba bugaragaza ko inyama zitukura zishobora kuba intandaro yo kurwara indwara zifata imiyoboro y’amaraso.
Abashakashatsi kandi bemeza ko inyama zitukura zishobora gukurura indwara ya Diyabete y’urwego rwa Kabiri.
Ikindi ni uko umubiri ukora sport wo ushobora kwihanganira ingaruka twavuze, ariko ku bantu batinyeganyeza ingaruka ziba ari zose. Siporo rero ni iyangombwa kugira ngo umubiri ugabanye ibyo udakeneye gukoresha.
0 comments:
Post a Comment