Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uko warwanya ibiheri ugakuraho n’ inkovu zabyo mu maso

Uko warwanya ibiheri ugakuraho n’ inkovu zabyo mu maso Hari abantu baba barazengerejwe n’ibiheri byo mu maso, cyangwa uruhu rwabo rukaba rufite amavuta menshi bityo no mu gihe umuntu akize ibyo ibiheri hagasigara inkovu z’umukara mu maso. Ku bafite ibyo bibazo, hari uburyo butandukanye kandi buri naturel bwabafasha kwivura.
Uko wakoreha urunyanya ukirinda acne( ibiheri) : Fata urunyanya urukatemo, ufate igisate kimwe ugishyire ahantu hari ibiheri, urwo runyanya urumazeho iminota 15 hanyuma ukarabe mu maso. Bikorwa inshuro ebyiri ku munsi.

Uko wakivura inkovu ukoresheje bicarbonate de soude :
Fata akayiko gato ka bicarbonate de soude uvange n’utuyiko tubiri tw’amazi asukukuye ubikube ahari inkovu umare umunota uhakuba ariko wirinda ko bicarbonate de soude yakora mu maso. Bicarabonate de soude irwanya cyane amabara y’umukara. Bicarbonate de soude wayikura mu ma pharmacie.
Uko wagabanya ibiheri ukoresheje masque ya avoka n’indimu : : masque ivugwa hano ni umutsima umuntu asiga mu maso. Vanga indimu n’avocat ubisige mu maso bimareho iminota iri hagati y’icumi na cumi n’itanu ubone kubikaraba
Igihe igiheri kiri gutunguka kitarakura ,ushobora kubisigaho bikamara amasegonda make kigakira
Uko wakoresha masque y’ibitoki n’ibirayi : mu gukuraho amabara y’umukara ushobora gukoresha masque y’ibitoki n’ibirayi, aho ufata ikirayi gitogosheje ukavanga n’igitoki, iyo mvange ukayisiga ahantu hakunze kuba amabara nko mu gahanga, ku zuru no ku kananwa. Bireke bimareho iminota 10 ubone kubikaraba ukoresheje amazi y’akazuyazi.
Masque y’ipapayi : ushobora kandi gukoresha masque y’ipapayi mu kwivura amabara y’umukara, ugafata ipapayi ugasiga ahantu hari amabara y’umukara ariko wirinda kwegereza umunwa n’amaso. Bimarane iminota 15 ubone gukaraba witonze.
Uko wakoresha persil : canira persil n’amazi uzishyire mu gikoresho gisukuye ukajya ubikaraba rimwe ku munsi. Mu rwego rwo kubibika neza ni byiza kubishyira muri frigo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo