Abagore n’abakobwa batari bake usanga bagorwa no kugabanya ibitsike byabo ngo babihe umurongo ariko bakinubira ko nyuma y’igihe gito bihita bimera. Nyamara ngo ibi biterwa no kutabimenya kuko iyo ukoresha akuma kabugenewe kitwa tweezer cyangwa pince udahura n’ikibazo cyo kugabanya ibitsike buri munsi.
Tweezer rero bayikoresha bapfura buri gatsike kamwe kamwe aho bagafastisha utwinyo twayo hanyuma bagakurura agatsike kakavamo gahereye imbere mu mubiri bitandukanye no kuzogosha.
Iyo ukeresha tweezer (pince) mu kugabanya ibitsike bituma ibitsike bikura bitinze kurusha iyo ukoresha urwembe. Gusa hari abashobora kumara ukwezi batarongera kogosha abandi bakamara ibyumweru bibiri, icyumweru kimwe n’igice ndetse hari n’abamara icyumweru bitewe nuko umubiri w’umuntu uteye.
Ikindi cyiza cyo gukoresha tweezer ni uko iyo ibitsike bimeze, bigaruka byoroshye kuko iyo uri kogosha ukoresheje tweezer ubikuramo kuva mu mizi.
Ibitsike ni kimwe mu bigaragaza ubwiza bw’umugore bikaba bisaba kwitabwaho nkuko ibindi bice byerekana ubwiza cyane cyane mu maso byitabwaho.
Baza Shangazi
Urwego News
Uko wagabanya ibitsike bigatinda kumera
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment