Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Umwihariko mu gusukura uruhu rwo mu maso

Umwihariko mu gusukura uruhu rwo mu maso Uruhu rwo mu maso rukenera gusukurwa byihariye birenze koga gusa n’amazi n’isabune isanzwe, kuko iyo twisiga amavuta cyangwa se umwanda uva mu ruhu ubwarwo hari uturemangingo dupfuye ( cellule mortes) tuza ku ruhu tuba dukeneye kuvaho ngo uruhu ruhumeke. Uko gusukura rero bisaba kurukuba cyangwa se kuruhanaguraho imyanda mu buryo bwihariye.
Ku muntu ufite uruhu rwumagaye, ufite uruhu rw’amavuta ariko ibiheri byinshi, ufite urushaje kubera izuba cyangwa imyaka ufite amabara menshi ndetse no k’ufite uruvanze bose baba bakeneye gusukura uruhu rwabo mu buryo bwihariye.
Ni muri ubwo buryo bisaba ko umuntu arusukura arukuba neza bikurikije uruhu rwe :
• Rimwe mu cyumweru ku ruhu ruvanze,
• Kabiri mu cyumweru ku ruhu rw’amavuta,
• Rimwe mu kwezi ku ruhu rwumiranye,kugirango uruhu rwe rusubirane,rugabanye amabara n’ibiheri.
Gukoresha amaproduits yabugenewe : Muri abo bantu batandukanye buri wese ashobora gufata umwanya ku mugoroba akarusukura, akoresheje amaproduits yabugenewe.
Kuvanga bimwe mu biribwa ukabyisiga : ushobora gufata bimwe mu biribwa tuba dufite mu ngo ukabivanga ukabyisiga bitewe n’ uruhu ufite. M uri byo biribwa harimo : indimu,tomate, inkeri, avocat, igi, umunyu, ubuki, porici(oats), concombre, inanasi, laitue, umuneke, olive oil n’ibirayi.
Ibyo biribwa ushobobora kubikoramo scrub, tonik cyangwa se mask, dore buri kimwe ibyo gikora ku ruhu :
Scrub : scrub ikuraho uturemangigo twapfuye cyangwa twashaje cyane ukayikoresha ahantu hakunda kuba uduheri nko mu gahanga, ku mpande y’izuru, akananwa cyangwa ku matama ku bantu bagira uruhu rw’amavuta ; igatuma uruhu rukora utundi turemangingo dushya.
Mask : mask isubiza umubiri intungamubiri ruba rukeneye,ikumutsa urufite amavuta menshi, kandi ikagabanya amabara
Tonik : ifunga utwenge tw’umubiri mu kuwurinda bacteri zakwinjira mu mubiri, ikanahanagura indi myanda yose iba yasigaye inyuma.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo