Hari igihe umuntu ateka ibyo kurya, ugasanga ashyizemo urusenda rwinshi atabishakaga. Ese icyo gihe yabigenza ute? Hari abashoberwa bakabimena cyangwa bakongeramo amazi, ariko burya hari uburyo bwinshi bwo kugabanya urusenda mu biribwa.
Gukoresha Indimu
Indimu ubusanzwe ikoreshwa muri salade, cyangwa ikavangwa n’ibinyobwa (umutobe w’imbuto, fanta, inzoga zikaze nka za whisky n’izindi) ariko indimu ifite n’akandi kamaro abantu benshi batari bazi ko kugabanya urusenda mu mafunguro. Iyo umuntu ashyize urusenda rwinshi mu isosi bimugwiririye, si ngombwa kwihutira kwangiza ibiryo bye abimena cyangwa yongeramo amazi adahiye, ahubwo ashobora gufata indimuakayikatamo ibice bibiri, akayikamura hanyuma amazi yayo akayasuka mu isupu/isosi. Ubukana bw’urusenda buhita bugabanuka kandi ikiyongereye kuri ibyo, ikarushaho kugira impumuro nziza kuko n’ubusanzwe indimu ikoreshwa mu guteka.
Amazi y’inanasi na yaourt
Hashobora kandi no gukoreshwa amazi y’inanasi kubera ko ibamo isukari kandi isukari na za acide bita ( Citric acids / acides citriques) zifite umwihariko wo kurwanya ubukana bw’urusenda. Umuntu adahise abona indimu cyangwa inanasi, ashobora no kuminjira agasukari gake mu biribwa birimo urusenda rwinshi.
Hari n’abashyiramo yaourt cyangwa ibindi bikomoka ku mata ugasanga bimeze nk’ikivuguto. Amavuta cyangwa ibinure biba muri byo biragenda bikibasira rwa rusenda rugatakaza ubukana. Inama nziza ariko ni ugukoresha yaourt itarimo ibinure/amavuta kugira ngo haribwe indyo iboneye.
Niba ari intongo y’inyama cyangwa isamake irimo urusenda rwinshi, inama ni ugukoresha ubwoko bwa yaourt ikoreshwa nk’isosi iba ivanze na concombre n’ibindi birungo bita mint.
Gusomeza amata cyangwa umutobe
Igihe watetse amafunguro arimo urusenda rwinshi, ushobora gusomeza amata akonje cyangwa umutobe ukonje w’indimu. Salade y’imboga n’imbuto na byo bifasha umuntu urimo kuribwa n’urusenda mu kanwa.
Tubikesha Rwanda Social werfare.
Baza Shangazi
Urwego News
Bumwe mu buryo bwo kugabanya urusenda rwabaye rwinshi mu mafunguro
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment