by http://www.ubuzima.info
Mu bwongereza hashyizwe hanze
ubushakashatsi bugaragaza ko guhekenya Shikareti mu gihe cy’iminota 10
bishobora gukura miliyoni 100 z’udukoko two mu bwoko bwa Bacetia mu
kanwa k’umuntu kandi na none bikabungabunga ubusugire bw’amenyo. Ubwo
ubu bushakashatsi bwakorwaga, hatoranyijwe abanyeshuri batanu bahekenya
shikareti z’ubwoko bubiri butandukanye ndetse bazihekenya igihe
kinyuranye kuva ku masegona 30 kugeza ku minota 10.

Nubwo ngo hari ibyo ishobora kwica ku menyo nayo ifata za bacteries
Nk’uko bitanazwa n’ikinyamakuru Medical Daily dukesha iyi nkuru ;
nyuma y’aho izi shikareti zihekenywe, imwe yarafatwaga igashyirwa mu
gikombe cyuzuye amazi asukuye kugira ngo hakorwe isuzuma.
Nyuma byagaragaye ko miliyoni 100 z’udukoko two mu bwoko bwa
« Bacteria » zisohoka muri shikareti, kandi umubare ukiyongera bitewe
n’igihe umuntu yayihekenyeye.
Nyuma y’amasegonda 30 shikareti iba itangiye gushiramo uburyohe burya
ngo nibwo iba itangiye kugenda yorohera bityo kugenda ifata
« bacteria » zimwe na zimwe ziba ziri mu kanwa bikoroha.
Izi “bacteria/bacteries” zabonywe hifashishijwe ibyuma byabugenewe
aribyo “ Microscope” nk’uko byagaragajwe mu kinyamakuru Plos One.
Abandi bashakashatsi bigeze kugaragaza ko gukoresha uburoso bw’amenyo
bushya bishobora gukura mu kanwa utubumbe tw’umwanda turenga miliyoni
100.
N’ubwo guhekenya shikareti bishobora gukura “ Bacteries” mu kanwa
ntibishobora kugira umumaro nk’uwo koza mu kanwa kuko uretse kwica
udukoko koza mu kanwa ngo bigira akamaro gakomeye mu kudatuma hanuka
nabi.
Ni byinshi bikunze kuvugwa kuri shikareti, nko kwangiza amenyo,
kwangiza cyangwa guca imitsi yo mu misaya n’ibindi byinshi bitari byiza
ariko burya ngo uretse no kuyirira uburyohe aba abashakashatsi
bagaragaje ko shikareti ari n’umuti nk’uko bagaragaje ko ituma miliyoni
za Bacteries zisohoka mu kanwa k’umuntu.
Related Posts by Categories
0 comments:
Post a Comment