by http://www.ubuzima.info
Dr Okasha Hohamed, inzobere mu
buvuzi mu bubyaza n’indwara z’ibitsina, yatangiye serivisi yo gufasha
abagore babuze urubyaro mu bitaro Baho Medical Center (CMB) mu mujyi wa
Kigali.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya CMB buvuga ko iyi gahunda yo kuvura abagore
bafite ibibazo byo kubura urubyaro yatangijwe muri ibi bitaro
hagambijwe gufasha abagore babura urubyaro bagaheranwa n’agahinda,
kubera kubura ubushobozi bwo kujya kwivuriza hanze y’igihugu.
CMB imaze kuvura abagore batandukanye barimo n’uwari umaze imyaka isaga 20 atabyara, ubu abivuje mbere baratwite.
Ubwo IGIHE yasuraga ibi bitaro yasanze itsinda ry’abaganga riyobowe na Dr Okasha Hohamed ririmo kubaga umwe mu bagore bafite ikibazo cy’urubyaro waje kwivuza avuga ko amaze imyaka 14 ashatse ariko ntarabyara.
Dr Okasha yahamije ko uyu mugore yari afite ikibyimba cyamubuzaga kubyara, ati“Uyu mugore afite ikibazo cyo kutabyara, tumukoreye ibizamini dusanga afite ikibyimba mu nda, ndetse dusanga ari nacyo cyatumaga adashobora kubyara.”
Nyuma yo kubaga uyu mugore, Dr Okasha asobanura ko uyu mugore nta kibazo gisigaye kizamubuza gusama.
Yakomeje avuga ko nubwo inzobere muri bene ubu buvuzi bakiri mbarwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda ruri mu bihugu bike bibashije kugira amahirwe yo kumugira, azajya akorera muri CMB.
Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri +250788759007, cyangwa +250788302172.
CMB imaze kuvura abagore batandukanye barimo n’uwari umaze imyaka isaga 20 atabyara, ubu abivuje mbere baratwite.
Ubwo IGIHE yasuraga ibi bitaro yasanze itsinda ry’abaganga riyobowe na Dr Okasha Hohamed ririmo kubaga umwe mu bagore bafite ikibazo cy’urubyaro waje kwivuza avuga ko amaze imyaka 14 ashatse ariko ntarabyara.
Dr Okasha yahamije ko uyu mugore yari afite ikibyimba cyamubuzaga kubyara, ati“Uyu mugore afite ikibazo cyo kutabyara, tumukoreye ibizamini dusanga afite ikibyimba mu nda, ndetse dusanga ari nacyo cyatumaga adashobora kubyara.”
Dr Okasha Hohamed ari kubaga umugore wabuze urubyaro kubera ibibyimba
Yakomeje avuga ko nubwo inzobere muri bene ubu buvuzi bakiri mbarwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda ruri mu bihugu bike bibashije kugira amahirwe yo kumugira, azajya akorera muri CMB.
Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri +250788759007, cyangwa +250788302172.
Dr Okasha n'itsinda ry'abaganga bakorana mu gufasha abagore babuze urubyaro
0 comments:
Post a Comment