Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Igitsina cy’umwana wingona uzavuka giterwa n’ubushyuhe buri aho yatereye y’amagi yayo


Ingona ni inyamaswa ibarirwa mu muryango w’ibikururanda ikarangwa n’urunwa rurerure n’urwasaya runini ,ni inyamaswa ishobora kugeza kuri metero 7 z’uburebure .Umubyimba wayo ukaba mugufi iyo uwugereranije n’umurizo wayo kuko igira umurizo muremure buri kaguru kayo kagira amino ane ! amaguru y’inyuma akagira amino afatanye ibi bikayishoboza kuba yakoga bitayigoye dore ko ikunda kwibera mu mazi umubiri wayo ahagana ku mugongo utwikiriwe n’amagaragamba (écailles mururimi rw’igifaransa) .
Aho wayosanga
Ingona zikunze kwibera mu bishanga cyangwa ahandi hantu hagaragara amazi nko mu migezi mu biyaga ikindi ishobora kugenda mu mazi kimwe no kubutaka ariko ku butaka ishobora kwiruka ahantu hato cyane .
Ku migabane yose igize isi uzahasanga ingona (Mexique, Guatemala, Floride), Amérique du sud (Colombie, Venezuela), muri Antilles, Cuba, muri Inde, muri Iran, Pakistan, Philippines, Australie du nord, Asie du sud n’ahandi…
Ibyo kurya
Ingona ni inyamaswa yitungiwe no kurya inyama (amafi inyoni inzoka …)
Imyororokere
Ingona ibarirwa mu muryango w’inyamaswa zibaruka zitera amagi (ovipares). Ingore itera amagi mu mwobo iba yacukuye mu mucanga . Ishobora gutera amagi 20 kugeza kuri 30 gusa hari ubwo ikora agashya ikaba yageza no kuri 90 .
Icyizere cyo kubaho
Ingona ishobora kubaho imyaka hagati ya 70 na 100 murumva ko aho iba izaba yahororokeye cyane kuko izaba yabyaye ingona nyinshi.
Igitsina cy’umwana wingona uzavuka giterwa n’ubushyuhe buri aho yatereye y’amagi yayo kubera ko iyo amagi iyatereye ahantu hafite munzi ya dogere 30 za selisiyusi (< 30°C) amagi atanga abana b’ingona zingore naho ubushyuhe bwaba buri hejuru ya dogere 30(+ 30°C) amagi atanga ingabo ibi bikaba bikorwa n’ingore ihitamo ubushyuhe bwaho amagi agomba kuraririrwa kugirango avemo ingona zifuzwa!
 Igitsina cy’umwana wingona uzavuka giterwa n’ubushyuhe buri aho yatereye y’amagi yayo

Ingona /photo internet

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo