Amakuru dukesha ikinyamakuru Izuba Rirashe nacyo gikesha urubuga rwa interineti “www.biolineaire.com” avuga ko amacunga kimwe n’ibindi biboneka mu muryango umwe (indimu, mandarina) bigira uruhare runini mu kugabanya umunaniro mu mubiri w’umuntu.
Aya amakuru avuga ko izi mbuto zibarirwa mu muryango umwe zikungahaye kuri vitamini C, bityo n’imitobe izikomokaho bikaba bishobora kwifashishwa mu kugabanya umunaniro mu buryo bw’umwimerere.
Aya makuru akomeza avuga ko izi mbuto zivura ingaruka z’umunaniro. Aha bavuga ko aya macunga akungahaye no ku myunyu ngugu nka kalisiyumu ikenerwa cyane mu mubiri buri munsi kandi ikaba iboneka ku kigero kinini mu macunga kuruta mu zindi mbuto.
Aha bavuga ko muri garama 100 z’amacunga habonekamo miligarama 40 z’umunyu ngugu (minerals) wa kalisiyumu mu gihe ingano ya kalisiyumu mu mbuto ari hagati ya miligarama 5 na miligarama 15 muri garama 100 z’amacunga.
Mu macunga kandi hongera kubonekamo imyunyu ngugu ya kalisiyumu (Ca) na potasiyumu (K) ku kigero gishimishije. Ikigeretse kuri ibyo ni uko amacunga afite ibitera ingufu bidatera ibibazo mu mubiri.
Aya makuru kandi avuga ko amacunga adahura n’ikibazo cyo kwangirika cyane iyo ahinduwemo umutobe. Ari isukari yari afite ntihinduka cyangwa ngo yangirike, ari imyunyu ngugu na yo ntacyo igindukaho ndetse n’ibitera imbaraga na byo ntibihinduka.
Ikibazo kiboneka ku mitobe cyane cyane yashyizwe ku izuba ni uko za vitamini zikenerwa mu mubiri zangirika, bityo iyi mitobe ikaba itagomba kumara igihe itanyowe mu gihe yashyizwemo amazi.
Vitamini zigira uruhare mu kurinda indwara mu mubiri, bityo bikaba ari ngombwa kuzifatirana zitarangirika muri iyo mitobe. Mu gihe zangiritse hasigaramo izindi ntungamubiri zitari vitamini.
Baza Shangazi
Urwego News
Amacunga agira uruhare mu kugabanya umunaniro w’umubiri
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment