by http://www.ubuzima.info
Nyuma yo kubona uburyo
abarwayi baturutse mu Rwanda bagorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi mu
bihugu by’amahanga kandi bakazitangaho imitungo yabo bakanazisiragira
inyuma, umusore w’Umunyarwanda yashyizeho uburyo bwo kubonana n’abaganga
bo mu mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga ‘telemedecine’.
Abijuru Christian, Umunyarwanda urangije kwiga iby’Ikoranabuhanga mu
by’ubuzima mu Buhinde yaganiriye na IGIHE.com, avuga ko igihe yamaze
yiga muri iki gihugu yagiye abona uburyo Abanyarwanda bavunwa no
kuhivuriza, ahiga kubyaza umusaruro ibyo yize aborohereza.
Uyu musore uri mu kugero cy’imyaka 25 asobanura ko kenshi Abanyarwanda bajya kwivuriza mu gihugu cy’u Buhinde bajyayo nta muntu bahazi, bakagorwa n’ubuzima bwaho ndetse bataha bamaze kwivuza, ibyo kongera gukurikiranwa na muganga bikarangirira aho.
Uburyo bwo kwivuza hakoreshejwe iya kure (Telemedecine) uyu musore
avuga ko yegereje Abanyarwanda, bufasha umurwayi uri mu Rwanda gusuzumwa
na muganga uri mu mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga, byaba ngombwa
akamurangira imiti akayigura atiriwe ava mu gihugu, cyangwa se uburwayi
bwaba busaba kumusangayo, akabimumenyesha.
Uretse gusuzuma, inzobere z’abaganga ziri mu bihugu by’amahanga zibasha gukurikirana umurwayi wagarutse mu Rwanda nyuma yo kwivuza (suivi), kandi ibi byose bigakorwa abaganga bo mu Rwanda bafasha umurwayi kumvikana n’umuganga uri hanze.
Yagize ati “Wasangaga umuntu ajya kwivuza yamara kubonana na muganga akagaruka mu Rwanda bikarangirira aho, abaganga ntibakomeze kumukurikirana. Ariko ubu tubasha guhuza umurwayi na muganga we bakavugana imbona nkubone akamenya aho uburwayi bwe bumuganisha.”
Abijuru kandi akomeza asobanura ko we na bagenzi be bakorana muri sosiyete SUPERMED Global Healthcare bafasha Abanyarwanda bajya kwivuza mu Buhinde, bakabakira ku kibuga cy’indege, bakabafasha gucumbika, bakabahuza na muganga, bakabasemurira indimi n’izindi serivisi zibarinda gusiragira.
Uyu musore yemeza ko isosiyete yabo ikorana na bimwe mu bitaro bikomeye mu buhinde nka Appolo, Fortis, Kauvery, HCG, Narayana Health, Sri Ramachandra, ariko ngo umurwayi ukeneye kubonana n’abandi bagaga b’ahandi nawe arafashwa.
Umwe mu barwayi twasanze yaje kubonana na muganga hakoreshejwe
ikoranabuhanga, yabwiye IGIHE.com ko iyi serivisi yaje ikenewe, kuko
ubundi umurwayi yakeneraga kujya kwivuza agahaguruka akajya gushaka
muganga nta gahunda bafitanye, yemwe atazi ni cyo arwaye bigatuma hari
nubwo atakaza amafaranga ye kandi indwara ye yabonerwa imiti mu gihugu
imbere.
Uyu musore utarashatse ko dutangaza umwirondoro we yavuze ko we yigeze kujya kwivuriza mu Buhinde, akaba yari yaje gutekerereza muganga uko amerewe mu mubiri kugira ngo amugire inama y’ibyo yakomeza gukora ngo ubuzima bwe bukomeze kugenda neza, akaba ashima ubu buryo bushya bwamworohereje.
Ati “Ubundi nta murwayi wivurije hanze wakoraga suivi, wavagayo ntuzongere kubonana na muganga ukundi keretse wenda abafite amafaranga menshi batega indege bagasubirayo kureba niba barakize neza.”
Nubwo ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga butaramenyerwa, Abijuru Christian yemeza ko buhoro buhoro bazajya bagenda babimenya, ntibongere kujya gusiragira mu mahanga kandi serivisi bashaka bazibonera mu Rwanda.
Iyi Sosiyete yifashisha abadogiteri b’inzobere mu Rwanda nka Dr Habyarimana Jean Baptiste n’abandi, mu gufasha abakeneye serivisi z’ubuvuzi bw’iya kure (Telemedecine).
Uyu musore uri mu kugero cy’imyaka 25 asobanura ko kenshi Abanyarwanda bajya kwivuriza mu gihugu cy’u Buhinde bajyayo nta muntu bahazi, bakagorwa n’ubuzima bwaho ndetse bataha bamaze kwivuza, ibyo kongera gukurikiranwa na muganga bikarangirira aho.
Uretse gusuzuma, inzobere z’abaganga ziri mu bihugu by’amahanga zibasha gukurikirana umurwayi wagarutse mu Rwanda nyuma yo kwivuza (suivi), kandi ibi byose bigakorwa abaganga bo mu Rwanda bafasha umurwayi kumvikana n’umuganga uri hanze.
Yagize ati “Wasangaga umuntu ajya kwivuza yamara kubonana na muganga akagaruka mu Rwanda bikarangirira aho, abaganga ntibakomeze kumukurikirana. Ariko ubu tubasha guhuza umurwayi na muganga we bakavugana imbona nkubone akamenya aho uburwayi bwe bumuganisha.”
Abijuru kandi akomeza asobanura ko we na bagenzi be bakorana muri sosiyete SUPERMED Global Healthcare bafasha Abanyarwanda bajya kwivuza mu Buhinde, bakabakira ku kibuga cy’indege, bakabafasha gucumbika, bakabahuza na muganga, bakabasemurira indimi n’izindi serivisi zibarinda gusiragira.
Uyu musore yemeza ko isosiyete yabo ikorana na bimwe mu bitaro bikomeye mu buhinde nka Appolo, Fortis, Kauvery, HCG, Narayana Health, Sri Ramachandra, ariko ngo umurwayi ukeneye kubonana n’abandi bagaga b’ahandi nawe arafashwa.
Abijuru Christian
Uyu musore utarashatse ko dutangaza umwirondoro we yavuze ko we yigeze kujya kwivuriza mu Buhinde, akaba yari yaje gutekerereza muganga uko amerewe mu mubiri kugira ngo amugire inama y’ibyo yakomeza gukora ngo ubuzima bwe bukomeze kugenda neza, akaba ashima ubu buryo bushya bwamworohereje.
Ati “Ubundi nta murwayi wivurije hanze wakoraga suivi, wavagayo ntuzongere kubonana na muganga ukundi keretse wenda abafite amafaranga menshi batega indege bagasubirayo kureba niba barakize neza.”
Nubwo ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga butaramenyerwa, Abijuru Christian yemeza ko buhoro buhoro bazajya bagenda babimenya, ntibongere kujya gusiragira mu mahanga kandi serivisi bashaka bazibonera mu Rwanda.
Iyi Sosiyete yifashisha abadogiteri b’inzobere mu Rwanda nka Dr Habyarimana Jean Baptiste n’abandi, mu gufasha abakeneye serivisi z’ubuvuzi bw’iya kure (Telemedecine).
0 comments:
Post a Comment