Inyigo nshya yakozwe
n’abashakashatsi mu by’ubuzima bo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika
igaragaza ko kurya avoka buri munsi ari uburyo bwiza bwo kurwanya
ibinure byinshi bidakenewe mu mubiri w’umuntu cyane iyo ifashwe ku buryo
buhoraho kani neza.
Iyi nyigo igaragaza ko avocat ifite ubushobozi bwo guhindura umubiri
buruta ubwo kurya salade n’isupu. Ubwo bushobozi ngo avoka ibukura ku
kuba yifitemo ibishongesha ibinure biba bisanzwe mu mubiri w’umuntu
hamwe na Vitamini E.
Kugira ngo bagere kuri ibyo, aba bashakashatsi bagenzuye amafunguro y’abantu 45 muri bo harimo abafite umubyibuho ukabije mu gihe cy’ibyumweru 2; baje gusanga abantu barya avoka buri munsi barabashije kugabanya ibinure mu mibiri yabo ku buryo bufatika kandi mu gihe gito.
0 comments:
Post a Comment