Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kutoza amenyo bishobora gutera kanseri yo mu muhogo

Kanseri y’umuhogo ngo ntiterwa gusa n’itabi cyangwa inzoga ngo  ishobora no guterwa n’agakoko kitwa papillome humain(VPH), kandurirwa mu mibonano yo mu kanwa

Inkuru ya gentside ivuga ko Michael Douglas yatanze ubuhamya kuri virusi ya VPH itera kanseri y’umuhogo.  Ngo ni virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina yo mu kanwa bushobora gutera 60% mu kuyandura. Ayo makuru avuga ko ubwo nabwo ari bumwe mu buryo bwatuma umuntu arwara iyo kanseri.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuli bo muri Amerika bwerekanye ko umunuko ukabije ndetse  na zimwe mu ndwara  zo mu menyo nabyo bishobora gutera kanseri yo mu muhogo.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Texas mu kigo cya  Health Sciences Center mu mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,  batangaje ko indwara z’amenyo zishobora gutera abantu 3400 kanseri   bari hagati y’imyaka 30 na 69.

Abo bashakashatsi baje gusanga umunuko ukabije wo mu menyo nawo ushobora gutera ubwo bwandu cyangwa VPH kuri 56%. Naho abakunda kurwara indwara z’amenyo zitandukanye bashobora kwandura kuri 51%.

Kugirango hirindwe  iyo kanseri y’umuhogo ngo abantu bagomba   kugira isuku y’amenyo ndetse bakarinda akanwa kabo  gukora ibibonetse byose ndetse no koza amenyo igihe cyose gishoboka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo