Amapera ni ni ikimera cyera imbuto ziribwa, iki kiribwa gikomoka muri Amerika yo hagati gikunze gukoreshwa ariko usanga abantu batazi akamaro gifitiye ubuzima bwabo bwa buri munsi. Nk’uko tubikesha Imvaho nshya No: 2076 yo kuva ku wa 10 Werurwe kugeza ku wa 13 Werurwe 2011, amapera ni ni kimwe mu mbuto zikize kuri vitamine C, bituma afasha mu kurwanya indwara ya kanseri. Izi mbuto kandi zivura kuva bidasanzwe kw’abagore kimwe n’indwara zo ku ruhu. Ipera kandi ngo ni kimwe mu giti gishakwaho imiti nk’uko Dr. Gerard Saint Rose ku rubuga rwa interinete Doctissimo.fr abihamya. Kuba Amapera akungahaye ku myunyu ngugu, Karisiyumu, Manyeziyumu, Feri na Potasiyumu, afasha kwihagarika ku buryo butagoranye ndetse no kwituma neza.
Ku birebana n’uburyohe, Dr. Gerard Saint Rose yavuze ko ari byiza guhitamo urwo rubuto kuko ngo ruryoha cyane, cyane iyo uruhiye rufite ibara ry’umutuku imbere. Ibyo ngo bikiyongeraho impumuro nziza. Dr. Gerard Saint Rose avuga ko amapera nk’urubuto rw’umwimerere, ruribwa ku buryo butandukanye. “Ushobora kurya ipera nyuma yo gufata irindi funguro, ushobora kurirya igihe icyo ari cyo cyose urishakiye ndetse ushobora no kurya amapera yatunganirijwe mu nganda (confiture)”.
Uretse ibyo, amapera akorwamo imitobe ikunzwe cyane ndetse ihabwa umwanya w’ingenzi mu birori. Ese muzi ko amapera ashobora guteguranwa umunyu? Ngo iyo ari mabisi, umuntu akayarya, agira salade ntagereranywa irimo umunyu. Ibyo ni ibyahamijwe na Albertine Dion, umenyerewe mu mbonezamirire mu gihugu cy’u Bufaransa. Nk’uko yakomeje abivuga, ngo iyo akataguwe, agashyirwamo umutobe w’indimu ndetse n’urusenda nyuma agasebwa, iyo mvange ngo iyo iherekeje amafi, inyama y’inkoko cyangwa inyama y’urukwavu ngo iraryoha. Amapera kandi ngo ashobora guteguranwa n’isosi iyo ari yo yose nk’uko byemezwa n’ abahanga mu guteka.
Amapera ari mu muryango wa “Myrtacées” nk’uko abahanga mu bimera babyemeza. Amapera bita “Prune des sables”, amapera amaze imyaka irenga 1000 ahingwa mu gihugu cya Haiti, aho yagezeyo aturutse muri Brézil mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19. Igiti cy’ipera kirakura kugera hagati ya metero 3 kugera kuri 6. Amapera ni igiti kihanganira ubutaka ubwo ari bwo bwose hagati ya Amerika y’Epfo, Thailande ndetse na Afurika ariko hagati y’ukwezi k’Ukuboza na Gashyantare akaba ari bwo aboneka ku buryo bworoshye.
Bitewe n’ibigwi icyo giti kizwiho muri Afurika, umubare mwinshi w’amapera urakoreshwa, cyane n’abagore bo mu birwa bya Pasifika, aho barwanya indwara z’uruhu ari na ko bisubiza itoto ku ruhu rwo mu maso no ku mubiri wose. Ni ibya buri wese rero kwita kuri izi mbuto no gushishikariza abandi kuzitera kuko zifitiye akamaro buri wese.
Baza Shangazi
Urwego News
Amapera, isoko y’ubuzima bwiza benshi batazi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment