Inzobere nyinshi mu by’ubuzima zemeza ko muri iyi minsi vitamine B12 ari ikibazo gihangayikishije kuko usanga abaturage bari hejuru ya 60% bahura n’ ikibzo cya Vitamin B12 idahagije mu mibiri kandi iyi ngo ari Vitamin ifite umumaro munini kugira ngo umubiri ubashe gukora neza.
mercola.com ivuga ko umubare munini w’abaturage bahura n’ibi bibazo byo kubura Vitamin B12 mu mubiri usanga ari abantu bakuze, ngo uretse ko hari n’abato bahura n’iki kibazo. Rero ngo iyi vitamine iyo yabaye nkeya cyangwa se ikabura mu mubiri niho usanga umuntu ahorana imbaraga nkeya, umunaniro ndetse n’ubunebwe bidashira. Ibi rero biterwa ahanini n’uko vitamin B12 ikora imirimo myinshi mu mubiri, hanyuma igihe yabuze cyangwa se ikaba nkeya bigatera umubiri kubana n’izo ngaruka ziterwa n’ibura ryayo.
Vitamine B12 ngo ni inkingi y’umubiri kuko iwufasha mu kazi ka buri munsi harimo nko:
• Gufasha umubiri guhamana ikigero cyawo cy’imbaraga (energy),
• Gutuma ubwonko bukora akazi kabwo neza,
• Gufasha umutima gukora no gutera neza,
• Kurinda umubiri umunaniro ukabije no guhangayika,
• Gutuma umuntu abonera ibitotsi ku gihe,
• Gufasha amacellules gukura neza,
• Gufasha umubiri kugumana imbaraga zo kurwanya indwara n’ibindi…
Ngo uko umuntu agenda asatira iminsi y’ubukure ni nako agenda agira Vitamin B12 nkeya mu mubiri. Kandi iri bura rya vitamin B12 rikaba rituma umubiri ugaragaza ibimenyetso by’uko wahungabanye harimo kugira imbaraga nkeya, umunaniro w’ubwonko, kubura ibitotsi ndetse no guhura n’ibibazo by’igogorwa kenshi no kubura umutuzo.
Iki kibazo rero ngo kikaba gikemurwa no gufata amafunguro yose abonekamo iyi vitamin kugira ngo umubiri usubirane ubwimerere.
UMUGANGA.com
Baza Shangazi
Urwego News
Sobanukirwa n’akamaro Vitamini B12 ifitiye umubiri
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment