Ikibonde ni ifi isanzwe yabanje kumishwa. Izo fi zikunze kuboneka mu gihugu cya Tanzaniya ndetse na Kongo. Iyo fi ishobora gutegurwa mu buryo butandukanye ariko ubu reka twibande ku buryo bumwe bw’ukuntu ishobora gutekanwa n’ubunyobwa.
Uteka agomba kubanza kwitwararika isuku y’ikibonde acyoza neza n’amazi. Nyuma ategura isosi y’ubunyobwa nk’uko bisanzwe nyuma akarambikamo ikibonde. Ni ifunguro kenshi riryoha riherekejwe n’ubugari cyangwa umuceri. Ikibonde kiboneka mu masoko atandukanye yo mu Rwanda. Ifi imwe igurishwa amafaranga y’u Rwanda 2000.
Umuceri mu mafi
Guteka umuceri mu mafi bisaba amavuta, umunyu, igitunguru, amagi, imboga zirimo karoti, amashu, sereri, intoryi, inyanya, umuceri n’amafi. Hakurikiraho gutegura amafi uko bikwiye. Uteka agenda ayasaturamo imisate agashyiramo umunyu, guteka ya mafi bufiriti nyuma akarurwa, gukatiramo imboga, gushyira agasosi gake ku ruhande, kwarura buri ruboga ruhiye. Icyo gihe mu nkono hasigaramo isosi nziza ifashe kandi iyo sosi niyo ihita itekeshwa umuceri. Gucanirisha umuriro muke no gukikiza umuceri amafi. Imboga zoroswa hejuru y’umuceri.
Amababi y’ibijumba mu ifi zumye cyangwa mu nyama
Kuri iryo funguro hakenewe amababi y’ibijumba atoshye, inyama cyangwa amafi yumye, amavuta, inyanya, igitunguru n’umunyu. Iyo umuntu uteka amaze gusoroma amababi y’ibijumba atoshye, akayaronga ndetse akayakeka, ahita acamutsa amavuta bitewe n’ubwoko bw’amavuta ashaka, gukatiramo igitunguru, gukatiramo inyanya, gushyira inyama zateganijwe, gucanira gato mu mazi aringaniye, kongeramo umunyu, gushyiramo za mboga z’amababi y’ibijumba, kugaragura, kurundamo ibiryoshya byose utetse yifuza kugabura igihe ibyo atetse bikiri urusukume, gucanira ku kariro gake. Iryo funguro riryoha cyane hashyizwemo inkoko cyangwa amafi ababuye.
imvaho
Baza Shangazi
Urwego News
Uko bateka ikibonde
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment