Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

UBURYO BWIZA BWO KOZA AMENYO

 UBURYO BWIZA BWO KOZA AMENYO Koza amenyo ni igikorwa gikorwa n’abantu benshi ku isi, nyamara si ko bose bagikora neza. Usanga hari abantu benshi barwaye indwara nyinshi ziterwa no koza amenyo nabi, ibi rero bikaba bigaragaza ko uburyo bwo koza amenyo neza benshi batabusobanukiwe

Muri make reka turebere hamwe uburyo bwo koza neza amenyo, niba utayozaga neza umenyereho uko bayoza neza.

* Uhera ku menyo yo hejuru :

• Woza amenyo uturuka ku ishinya umanura hepfo.

• Uburoso bugomba kuba buhengamye ku kigero cya 45 (45 degré)

• Ntukoze amenyo utambitse uburoso.

• Ugenda woza iryinyo rimwe rimwe buhoro buhoro udakubeta cyane.

• Imbere h’iryinyo naho ugomba kuhoza (bamwe bahita inyuma, ni ukuvuga ahareba mukanwa)

* Koza amenyo byibura kabiri ku munsi

* Kunyuza akagozi hagati y’amenyo kugira ngo imyanda itavuye mu menyo ivemo

* Guhindura uburoso bw’amenyo byibura rimwe mu mezi 3

Twibutse ko koza amenyo aribwo buryo bwiza bwo kwirinda indwara z’amenyo. Umuntu kandi agomba kujya kwa muganga w’amenyo byibura rimwe mu mwaka, kugira ngo arebe ko nta kibazo amenyo ye afite.

Ikindi kintu cyiza ku menyo yacu; guhekenya shikareti (chewing gum) itagira isukari (nubwo mu gihugu cyacu zidapfa kuboneka). Ibi bituma umuntu agira amacandwe menshi mu kanwa yoza amenyo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo