Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uko bakora isosi y’ubunyobwa, Soya cyangwa Ibihwagari


 Uko bakora isosi y’ubunyobwa, Soya cyangwa Ibihwagari Ibyangombwa :
Ubunyobwa, Soya cyangwa ibihwagari, umunyu, amazi, amavuta. Nyuma hakurikiraho gukaranga ubunyobwa, soya cyangwa ibihwagari. Gusekura kugira ngo haboneke ifu. Gushyushya amazi arimo umunyu. Gusuka ya fu mu mazi ariko ushigisha vuba vuba. Kwibuka kubirekera ku muriro muke. Iyo amavuta atangiye kureremba hejuru ndetse bigafata mu ndiba y’isafuriya ubwo isosi iba ihiye. Iyo sosi ishobora guhongerwa inyanya zihiye, amafi cyangwa ibihumyo.

Uko bakora isupu ya karoti
Gukora isupu ya Karoti bisaba karoti, ibirayi bike, amavuta, ibitunguru, umunyu. Hakurikiraho kuronga karoti no kuziharura, kuzikatamo uduce duto, kuzishyira mu mazi ari ku ziko, gushyiramo ibitunguru no gucanira kugeza igihe bihiriye neza. Utetse nyuma y’ibyo arabiminina akabisya, gusubizamo amazi yamininnyemo no kubisubiza ku ziko. Aha, twibutseko buri gihe bakaranga imboga mbisi mbere yo gushyiramo amazi.
Ibyiza bya Karoti
Karoti ni imboga zera hafi ya hose ku isi kandi ibyiza byazo ni ntagereranywa. Karoti ziribwa ari mbisi, zihiye cyangwa se zitetse ku buryo zidashya cyane kandi akamaro kazo ni ntagereranywa.
Hari abakunda kuzivanga n’izindi mboga bakazirya muri salade zivanze n’indimu cyangwa vinaigre, ariko karoti ishobora no kuribwa ikiva mu murima umuntu akabanza akayoza mu mazi meza akonje ubundi akayihekenya. Usanga henshi ku isi abana ari bo bakunda kuzihekenya kubera ukuntu basanzwe bakunda guhekenya utuntu dukocoka. Ariko n’abantu bakuru ntizibagwa nabi.
Karoti kandi zikorwamo umutobe utagira uko usa kubera ko ubwazo zifitemo isukari y’umwimerere. Kugira ngo umuntu umwe akore umutobe umuhagije akenera nibura karoti 5 nini. Iyo zivanzwe n’umutobe w’amacunga cyangwa pomme/apple iyo mvange itanga umutobe w’akataraboneka ufite intungamubiri nyinshi kandi udafite ingaruka mbi mu mubiri kuko uba ufite isukari y’umwimerere. Ni ikiribwa cyiza gishobora kuribwa cyongerewemo ubuki.
Hari n’abakunda gukata karoti mo ibice binini zihagaze bakazitogosa mu mazi kuburyo zoroha bakongeramo akunyu gake nabwo ziba ziryoshye kandi zifite intungamubiri zazo. Ushobora kongeramo utundi tuboga nka peresile na sereri kugira ngo bigire impumuro nziza. Hari uburyo bwinshi bwo kurya karoti, ariko ik’ingenzi ni ukumenya ko karoti ari imboga zifitiye umubiri w’umuntu akamaro kanini uko zaribwa kose.
Karoti zifite akamaro kanini kuko zifasha umubiri guhorana imbaraga cyane cyane zikagira akamaro ku maso, ku ruhu, ku magufa. Zinafatiye runini umutima n’imikaya y’umubiri kandi zikanayungurura amaraso.

imvaho

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo