Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Gutegura ifunguro ry’intoryi

 Gutegura ifunguro ry’intoryi Intoryi ziri mu bwoko bw’imboga. Bamwe bazita inyama z’abakene. Iyo ushaka gutegura ifunguro rigizwe n’intoryi nk’uko twabitangarijwe n’impuguke mu bumenyi bwo guteka Madamu Mukasine Sophie, ngo urabanza ukazironga neza ariko ngo ukirinda kuzihata. Ukurikizaho gushyira isafuriya ku ziko yamara gukamukaho amazi ugashyiramo amavuta make.
Avuga ko mbere y’ibindi byose uhita ushyiramo umunyu muri ayo mavuta. Aha atanga impamvu” iyo ubanje umunyu mu mavuta mbere y’ibindi byose, ako ni agashya ka mbere gatuma biza kurushaho kugira uburyohe”. Nyuma ngo bashyira intoryi muri ya mavuta. Madamu Mukasine avuga ko hirindwa gupfundikira izo ntoryi kuko nk’uko akomeza abyemeza ngo bituma ziribuze kurushaho kuryoha. Izo ntoryi zikomeza zitekwa bufiriti nyuma ngo zamara gufata irangi ukazikura mu isafuriya ukazishyira ku ruhande. Iruhande ngo haba hateguwe inyanya ndetse hateguwe n’ifu y’ubunyobwa bityo ukayishyira muri ya safuriya yatetse intoryi ukagenda ugaragura. Ukomeza gushyiramo utuzi duke duke kugira ngo idashirira nyuma ugacuburiramo za ntoryi naza nyanya, nyuma y’iminota 15’ ngo biba bihiye. Biba byiza iyo bigabuwe bishyushye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo