Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Santé Magazine, avuga ko kimwe n’ibimera, ubuki buri mu bivamo imiti zivura indwara nyinshi, bityo akaba ari byiza kubukoresha kuko bwagaragaje ubushobozi mu buvuzi butandukanye, bwaba ubwa kizungu cyangwa ubwa gakondo.
Dr Paul Juan, wakze ubushakashatsi k’ubuki avuga ko ibikomoka ku nzuki bikoreshwa mu buvuzi bw’indwara zirenga 50 zirimo asima, indwara zo mu muhogo, iz’uruhu, izo mu kanwa, ubushye, kubabara mu mutwe, inkorora, kugenda buhoro kw’amaraso mu mitsi cyangwa kwihuta kwayo (hypotension na hypertension), indwara y’umwijima, giripe, ibicurane, n’izindi.
Yagize ati "si izo gusa kuko ubuki bwanagaragaje ubushobozi bwo kuvura umunaniro, bityo kubukoresha bikaba byongerera umubiri ingufu”.
Abanyarwanda nabo ngo kuva kera bari bazi akamaro k’ubuki, dore ko ngo babwifashishaga mu kuvura indwara zitandukanye z’abantu bakuru ndetse n’abana cyane cyane izifata mu myanya y’ubuhumekero, utubyimba two mu muhogo n’izindi.
Umuvumvu Biringiramahoro Gerard wo mu Kagari ka Rususa, Umurenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero, yavuze ko yatangiye korora inzuki mu 1959, kandi ko kuva yamenya ubwenge yagiye abona abantu benshi bakoresha ubuki nk’umuti.
Agaragaza ko kuba ubuki buvura indwara nyinshi, bivuze ko hakwiye gufatwa ingamba hakongerwa umusaruro wabwo hitwa ku kubungabunga inzuki.
Isoko y’inkuru:
Izuba Rirashe
Baza Shangazi
Urwego News
Zimwe mu ndwara zivurwa n’ubuki
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment