by http://www.ubuzima.info
Uku kubabara gutewe biterwa n’udukoko tunyura mu muyoboro w’inkari uva ku gitsina ukagera ku gasabo k’inkari no ku mpyiko.
Uku kubabara gutewe biterwa n’udukoko tunyura mu muyoboro w’inkari uva ku gitsina ukagera ku gasabo k’inkari no ku mpyiko.
Impyiko rero ifite akamaro ko kuyungurura amaraso ari na ho inkari
zikomoka, ariko nta mikorobi ziba zirimo ahubwo ni imyanda isanzwe iva
mu maraso.
Nk’uko tubikesha urubuga e-sante.fr, gufatwa kw’impyiko kwitwa
“pyélonéphrite” naho kokerwa ni “Cystite”. Ngo izi ndwara zifitanye
isano kuko hari n’igihe ziterwa no kuba inkari zanze gusohoka hagashira
igihe kinini.
Ku bantu bamwe, inkari zabo ziva mu gasabo zisubira mu mpyiko bitewe
no kutagira akanyangingo kazirinda kugaruka (valve anti-retour), bityo
ububabare bukavuka.
Abagore muri rusange, ariko abatwite by’umwihariko, abarwayi ba
diyabete, n’abakoresha agasimbura-ngingo bihagarika, bahorana iki kibazo
kuko akenshi ngo udukoko tuzamuka vuba. Ku bagore bo, ngo umuyoboro
wabo w’inkari ni mugufi ku w’abagabo.
Abagore ngo hari ibyo bateganyirijwe mu kwirinda ubu burwayi cyangwa kwirinda ko bwahora bugaruka.
Uko wakwirinda ubu burwayi
Kwirinda koza cyane mu gitsina nko mu gihe wumva ufite iki kibazo, ukanirinda koga mu mazi magari utizeye.
Kunywa amazi kenshi gashoboka (litiro ebyiri ku munsi) kugira ngo wihagarike cyane.
Ntukifate mu gihe wumva ushaka kwihagarika kandi ni byiza kwihagarika ukazimaramo igihe cyose ubikoze.
Kwihagarika nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina na byo ngo birafasha.
Kwirinda kunywa alukolo (alcool) n’ikawa (caféine).
Ubu burwayi ngo ntibutera kubabara wihagarika gusa, ahubwo butera no
kubabara mu kiziba cy’inda, inkari zinuka ndetse no gushaka kunyara buri
mwanya.
Akenshi ngo gushaka kwihagarika ntibiterwa no kuba warafashwe n’iyi
ndwara gusa, kuko bishobora guterwa no kunanirwa (stress), itabi, ikawa,
cyanga bikaba ari ikimenyetso kibanziriza kujya mu mihango (imugongo),
ku bagore n’abakobwa.
Niba uku kokerwa bikurikiwe no gutengurwa, umuriro cyangwa amaraso mu
nkari, uru rubuga rubagira inama yo kugana kwa muganga kuko bishobora
kugira ingaruka zikomeye.
Baza Shangazi
Urwego News
Inama: Kokerwa n’inkari ni uburwayi bushobora kwirindwa
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment