Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Umwe mu bana batanu yangizwa na filime yakuye kuri interineti

Byibura umwana umwe muri batanu bakura amafilime kuri interineti mu buryo butemewe, agahungabanywa n’ibyo ayabonamo, nk’uko ubushakashatsi bwabyerekanye.

Nk’uko the independent ibitangaza, inyigo yakozwe na Industry Trust for IP Awareness yerekanye ko 2/3 baba bararebye urutonde rw’amafilime mbere yo kuyareba.

Ngo abarenga 37% by’abana bafite hagati y’imyaka 11 na 12, bemera ko barebye amafilimi agenewe kureba abafite imyaka 15 kuzamura, bakayakura ku mbuga za interineti zitujuje ubuziranenge, kuko akenshi ziba zidafite amabwiriza y’ikigero cy’imyaka y’abagomba kureba amafilimi aziriho, cyangwa ibiri muri yo.

Naho ¼ cy’abana bari mu kigero cy’imyaka 11 kugeza kuri 15, bakura amafilime ku mbuga zitemewe, n’ubwo ababyeyi babaha imipaka mu gukoresha interineti. Gukoresha telefoni zo mu bwoko bwa "smartphones”, ngo ni byo byorohereza urubyiruko gukoresha imbuga zitujuje ubuziranenge.

Ngo ubu bushakashatsi bwakozwe nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza David Cameron atangarije ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kurinda abana gukoresha imbuga za interineti ziriho ibigenewe abantu bakuru.

David Cameron mu ijambo rye, ngo yatangaje ko ibigaragara ku mbuga by’imibonano mpuzabitsina byatumye icyiciro cy’ubwana gisa n’ikitakibaho, ko kandi abatanga serivisi za interineti ntacyo babikoraho kandi ari ba nyir’inshingano.

Cameron yavuze ko ngo utuyunguruzo dushya tuzashyirwa ku bikoresho byose bifite aho bihuriye n’umuyoboro wa interineti ukoreshwa mu ngo wa Wi-Fi, ndetse n’ahandi hose abana babasha kugera.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye na British Board of Film Classification (BBFC), bakaba barashingiye ku bisubizo by’abana 1000 hirya no hino mu Bwongereza.

Abakoze ubushakashatsi baburira ababyeyi kumenya neza niba abana babo bakura ibyo bareba, bumva cyangwa se basoma, ku mbuga zujuje ubuziranenge.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo