Umugore utwite ntiyemerewe kunywa ibikombe by’ikawa bibiri cyangwa bitatu ku munsi, kuko bigira ingaruka ku buzima bwe zikagera no k’uwo atwite, nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.
Ayo makuru yashyizwe ku mugaragaro n’urubuga rwa interineti rwa www.lefigaro.fr nyuma yo kubona ubushakashatsi bwakorewe mu Bufaransa bwerekana ko ababyeyi batwite banywa ikawa bakunze kugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, kubura ibitotsi, gukuramo inda, n’ibindi.
Ku mwana uri mu nda, iyo nyina anyoye ikawa, ngo bishobora kumutera ibibazo mu bwonko akaba yavuka atuzuye mu mutwe, rimwe na rimwe akaba yapfira mu nda cyangwa agapfa amaze kuvuka.
Iyo ngo umugore atwite aba agomba kuruhuka bihagije, ariko iyo yanyoye ikawa rimwe na rimwe abura ibitotsi, ugasanga ahorana umunaniro, bityo ngo niyo mpamvu ari ngombwa kuyigabanya cyangwa akanayireka.
Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko ikawa inagira uruhare mu kuba umugore yabyara umwana utagejeje igihe, cyangwa akaba yanavukana ibiro bike biri hagati ya bibiri na bibiri n’amagarama magana abiri.
Mu gihe umugore agisama, ngo aba akwiye guhagarika kunywa ikawa, kuko izo ngaruka zigera ku mwana kuva agitangira kuremwa.
Baza Shangazi
Urwego News
Ingaruka zo kunywa ikawa ku mugore utwite
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment