Minisitiri w’ubucuruzi wo muri indonisia Rachmat Gobel(Ifoto/Interineti)
Minisitiri w’ubucuruzi wo muri Indonisia, Rachmat Gobel, yavuze ko
imyenda ya caguwa yatera SIDA ubwo yari arimo abuza abantu bo muri icyo
gihugu kwambara imyenda yambawe n’abandi.
Inkuru dukesha New vision ivuga ko Minisitiri Gobel yavuze ko
imyenda ya caguwa itera indwara z’uruhu na SIDA ati, "dufite n’ibisubizo
by’ibizamini byo muri laboratwari [bibyemeza]”
Abayobozi bo muri icyo gihugu bakaba bamaze iminsi bamagana abantu
bacuruza imyenda ya caguwa, aho bashinjwa kwangiza amasoko y’inganda
zikora imyemda muri icyo gihugu.
Minisitiri Gobel yihutiye gusaba imbabazi nyuma y’aho ibyo yavuze
byari bimaze gutazwa n’ibitangazamakuru byinshi, avuga ko yari yashatse
kuvuga ko kwambara imyenda ya caguwa bitera indwara nyinshi.
Nubwo Gobel yasabye imbabazi ntabwo byagabanyije uburakari
bw’abaturage, kuko bakomeje kuvuga ko bibabaje kuba umuntu nka
minisitiri wize ataramenya aho SIDA yandurira.
Siti Ummayah umwe mu baturage byababaje yagize ati, "Ibyo
Minisitiri yavuze biteye isoni rwose, yaba yarigeze agera mu ishuri
koko?”
Sida ni indwara yandurira ahanini mu mibonano mpuzabitsina.
Kuva mu mwaka 1981, abantu bagera kuri miliyoni 78 bamaze kwandura Sida.
0 comments:
Post a Comment