Iki ni icyapa kiranga aho ikigo nderabuzima cya Nyagihanga giherereye (Ifoto/Hitimana D.)
Abaturage bivuriza ku Kigo nderabuzima
cya Nyagihanga giherereye mu Karere ka Gatsibo, baratangaza ko
babangamiwe cyane no kuba icyo kigo kitagira amashanyarazi, dore ko iyo
hatabona bifashisha buji n’amatoroshi.
"Umuriro w’amashanyarazi nka kimwe mu
bikenerwa cyane ahantu hatandukanye, ngo byakabaye byiza ugiye wegerezwa
Ibigo nderabuzima bitawufite cyane ko hari nka Serivisi zidashobora
gutwangwa nta muriro uhari.”
Iki ni kimwe mu byifuzo cy’aba baturage bavuga ko bamaranye igihe kuva aho iki kigo nderabuzima cyubakiwe.
Bavuga ko kuva cyashingwa, ngo yaba
abatanga serivisi z’ubuvuzi ndetse n’abarwayi bahivuriza, bose bahuriza
hamwe ko ikibazo cyuko nta muriro bafite kiri mu byadindije imitangire
ya Serivice.
Ku ruhande rw’abarwayi bacumbikirwa mu
bitaro, kuri bo ngo bamaze kumenyera ko nkuko utakwibagirwa ubwisungane
ari nako utakwibagirwa itoroshi cyangwa Buji mu buryo bwo kuza
guhangana n’umwijima wa ninjoro.
Mukaruyange Lorence ni umubyeyi
waganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe. Ubwo twamusangaga muri iki Kigo
nderabuzima, yatangaje ko biba bigoye nk’iyo umubyeyi aje kubyara mu
gihe cya ninjoro, ati "Nawe ibaze umubyeyi kubyara ari nta rumuri,
akonsa nta rumuri! Urumva ko ari Ikibazo.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ikigo
nderabuzima cya Nyagihanga, Imurinde Norbert Umuyobozi avuga ko kuva iri
vuriro ryashingwa ari ikibazo babanye nacyo, gusa bakaba baritabaje
ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bakababwira ko nta bushobozi bwari
bwaboneka, bakaba bakomeje gukora ubuvugizi ngo hagire igikorwa vuba.
Gusa ngo nubwo kutagira amashanyarazi
ari ikibazo bamaranye igihe, ngo hari igihe gito bigeze gukoresha
urumuri ruturuka ku mirasire y’Izuba bakoresheje [Solar Panels], nubwo
ngo nazo zitagikora bitewe nuko amabateri yazo yapfuye.
Ubundi buryo bwo guhangana n’iki
kibazo bifashisha kuri ubu ni ubwa moteri, gusa ngo nayo bitewe nuko
amavuta ikoresha ahenze bayicana iyo bakiriye umubyeyi ugiye kubyara
gusa.
Imurinde Norbert agira ati
"Turacyakora Ubuvugizi. Ikindi dukora ni ukwegeranya amafaranga tukagura
izindi Bateri, tukareba ko byibuze twakoresha imirasire y’Izuba [Solar
Panels].”
Ikindi Ubuyobozi bwagaragaje ni nko
kuba hakenewe imbangukiragutabara y’Ikigo nderabuzima, cyane ko ngo iyo
bibaye ngombwa ko umurwayi yoherezwa kuvurirwa mu bitaro bikuru bya
Ngarama, bisaba isaha yose kugira ngo ihagere.
Ikigo nderabuzima cya Nyagihanga,
cyubaswe mu mwaka wa 2007 mu Kagari ka Murambi Umurenge wa Nyagihanga.
Abaturage basaga ibihumbi 24 batuye muri uyu Murenge bakaba ari bo
bakigana udashyizemo abaturuka mu nkegero zawo.
0 comments:
Post a Comment