by http://www.ubuzima.info
U Bwongereza kuri uyu wa Kabiri
bushobora kuba igihugu cya mbere ku isi kigiye kwemerera abaganga gukora
abana mu buryo bita in vitro muri laboratwari (IVF babies)
hifashishijwe intanga ziturutse ku babyeyi batatu. Ubu buryo bwateje
impaka zikomeye no guhangana hagati y’ababushyigikiye n’ababwamagana.
In Vitro Fertilisation (IVF) ni uburyo bukoreshwa aho abaganga bahuza
intanga-gabo n’intanga-gore hifashishijwe ikoranabuhanga muri
laboratwari, urusoro rugaterwa muri nyababyeyi y’umugore.
Abagize inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza bari bwige ku kuba bakwemera ko hajya hahuzwa intanga-ngabo n’intanga-ngore z’umugore n’umugabo runaka muri laboratwari, mu gihe abaganga basanze uturemangingo tw’umwe mu babyeyi tutameze neza mu buryo bwatera umwana kuzavukana uburwayi budakira cyangwa ubundi busembwa, bakaba badukosoza ibice bimwe by’intanga z’undi muntu wa gatatu waba wemeye kuzitanga.
Mu gihe bibaye ngombwa ko hakoreshwa intanga z’umuntu wa gatatu mu gukora umwana, byasobanuwe n’impuguke ko akenshi zizajya ziba ari iz’umugore.
Uku kuvugurura itegeko rijyanye n’abana bakorerwa muri laboratwari kwateje impaka ndende mu Bwongereza aho impuguke zirishyigikiye n’izitarishyigikiye zikomeje guterana amagambo.
Mu minota igera kuri 90 kuri uyu wa Kabiri, abagize inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza baraza kujya impaka zirangira hemejwe niba ababyeyi babiri gusa ari bo bemerewe gutanga intanga zahuzwa hakorwa umwana, cyangwa se ababyeyi batatu bakaba bakwemererwa guhuriza intanga hamwe hakorwa umwana umwe.
Imiryango mpuzamahanga ikorera mu Bwongereza yandikiye abagize inteko ishinga amategeko babasaba gushyigikira iri tegeko, bavuga ko “riha imiryango icyizere gifatika ku kuba bazabasha kubyara umwana uzabaho afite ubuzima buzira umuze.”

0 comments:
Post a Comment