by http://www.ubuzima.info
Umugore wo mu Bwongereza,
avuga ko yafashe icyemezo cyo kudaseka kuva akiri umwangavu w’imyaka 10
y’amavuko, mu rwego rwo kwirinda kuzana iminkanyari.
Yitwa Tess Christian akaba afite imyaka 50 y’amavuko, ariko ngo
agararagara nk’ukiri muto ugereranyije n’urungano rwe. Yemeza ko ibi
abikesha icyemezo yafashe cyo kudaseka, ngo kuko guseka bituma imitsi yo
mu maso yikanya, bityo umuntu akaza iminkanyariigaragaza ko uruhu
rw’umuntu rushaje.
Akomeza avuga ko ku munsi w’ubukwe bwe, gafotozi yamwingingiraga guseka, ariko akabyanga kubera iyi gahunda yihaye.
Ibyamamare bitandukanyi birimo Kim Kardashian w’imyaka 34 y’amavuko,
nawe ngo yafashe icyemezo cyo kudaseka cyane, mu rwego rwo kwirinda
kuzana iminkanyari.
Nick Lowe, inzobere mu bijyanye n’uruhu yavuze ko ubu ari uburyo
bworoshye bwo kwrinda iminkanyari, avuga kandi ko bukoreshwa
n’ibyamamare mu rwego rwo kwirinda gusaza.
Gusa bamwe bisanga mu rujijo kuko hari indi myumvire igaragaza ko abantu badaseka ari bo bahura n’ibyago byo gusaza vuba.
Baza Shangazi
Urwego News
Ubwongereza:Tess Christian Amaze imyaka 40 adaseka yirinda iminkanyari
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment